Kayonza: Umukobwa w’imyaka 19 arashinjwa kubyara umwana akamupfunyika mu myenda akamuta
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19 wigaga mu ishuri ry’imyuga, Amizero Training Center ryo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, yabyaye umwana tariki 10/12/2013 amuzingira mu myenda arangije amusiga mu nzu abanyeshuri bararamo [dortoir] ahita ajya kwa muganga.
Uwo mwana yaje kubonwa n’abandi bakobwa biga muri iryo shuri bamujyana kwa muganga ari naho yaguye. Hari amakuru avuga ko umuntu wari wateye uwo mukobwa inda yahise amwihakana, bikaba ari byo byaba byarateye uwo mukobwa gusiga uwo mwana kugira ngo abandi bazamutore bamurere bitewe n’uko nta bushobozi yari afite bwo kumurera.
Uwo mukobwa kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange mu karere ka Kayonza.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha muri iyo ntara SSP Benoit Nsengiyumva, yabwiye Kigali Today ko uwo mukobwa amaze kubyara yagiye kwa muganga agaragaza ko ari kuva ariko atavuga ko yabyaye.
SSP Nsengiyumva yavuze ko uwo mukobwa adafatwa nk’aho ari we wishe uwo mwana, kuko atamwishe akimubyara, ahubwo yamushyize ahantu bigaragara ko yashakaga ko abandi bamubona kuko atari afite ubushobozi, wenda bakaba bamutwara.
Cyakora ngo n’ahamwa n’icyaha azahanwa nk’umuntu wakuyemo inda, kuko yagiye kwa muganga avuga ko ari kuva ariko ntashake kugaragaza ko yabyaye. Itegeko riteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri mu gihe yaba ahamwe n’icyaha.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
afande ko avugira uwo mukobwa gusa ni bamubabarire kuko yagize ubutwari bwo kujy kwa muganga gusa na leta nihagurukire abahungu batera abakobwa amada barangiza bakabihakana kuko nabo bagira uruhare mugupfa kwizo nzirakarengane ubwo se iyo atamwihakana akamuba hafi uwo mwana ntago aba yarapfuye ok ndi kayonza