Shampiyona idakomeye, niyo ntandaro yo gutsindwa kw’Amavubi – Umutoza Nshimiyimana
Umutoza w’ikipe y’umupira w’Amaguru y’u Rwanda asanga kuba Amavubi akunze gutsindwa akanasezererwa rugikubita mu marushanwa atandukanye yitabira, ahanini bituruka ku makipe abakinnyi bajya mu ikipey’igihugu baba bakomokamo kuko ngo ayo makipe akina muri shampiyona idakomeye, bityo n’abakinnyi bakaba baba bai ku rwego rwo hasi.
Nshimiyimana yatangaje ibyo nyuma y’aho ikipe y’u Rwanda isezererewe na Kenya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA irimo kubera muri icyo gihugu.
Imikino itatu yo mu itsinda rya gatatu u Rwanda rwari ruherereyemo yarangiye u Rwanda rutsinzwe imikino ibiri, rutsinda umwe, rubasha kwinjiza igitego kimwe gusa.

N’ubwo u Rwanda rwatsinzwe na Uganda igitego 1-0, rukanatsindwa na Sudan igitego 1-0, mu guhanahana umupira no kuwiharira rwarushaga ayo makipe ariko kubona igitego bikaba ingorabahizi.
Aho niho Nshimiyima ahera avuga ko nawe yemera ko ikipe atoza ifite ikibazo mu busatirizi, gusa ngo ntabwo gituruka ku batoza b’Amavubi.
Umutoza Eric Nshimiyimana yagize ati: “Urebye imikino yose twakinnye muri CECAFA ndetse n’iyo tumaze iminsi dukina, nta kipe iraturusha guhanahana neza umupira ariko bikarangira dutsinzwe. Dufite ikibazo mu busatirizi kandi kimaze iminsi.”
Nshimiyimana akomeza agira ati: “Ntabwo icyo kibazo wagishakira mu ikipe y’Amavubi gusa, kuko abakinnyi dufite bakomoka mu makipe agize shampiyona ari naho bitoreza buri munsi. Urebye nka ba rutahizamu twari dufite muri CECAFA usanga no muri shampiyona batabona ibitego ku buryo batajya kubishakira mu Mavubi.”

Nshimiyimana avuga ko abatoza bose bo mu Rwanda batoza amakipe y’ibyiciro bitandukanye, bakwiye guhindura ubyo bwo gutoza, bakihatira kwigisha ba rutahizamu gutsinda kuko ngo umukinnyi atiga gusatira ari uko amaze gukura.
Bwana Nshimiyimana ati “Amakipe atandukanye mu Rwanda ashyireho akayo kugiravngo turebe ko twazagira ba rutahizamu beza. Gusa nta mutoza uzashyira impano mu mukinnyi atazifite kuko na ba Jimmy Gatete na Olivier Karekezi, nta mutoza wabigishije gukina no gutsinda ibitego kuriya, ahubwo abatoza icyo bakoze ni ukubafasha gushyira mu bikora impano bari bafite”
Ikipe y’u Rwanda yagiye ikina neza imikino myinshi ariko gutsinda bikanga ndetse biyiviramo gusezererwa mu marushanwa atandukanye muri uyu mwaka.
Amavubi kandi yagiye ahinduranya abatoza kenshi ariko umusaruro urabura, bituma u Rwanda rusubira inyuma bikabije ku rutonde rwa FIFA, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa 127 ku isi.
Theoneste Nisingizwe.
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Apuu kakunaniye, gira ubutware usezere
ntakundi nyine ariko bashake abashoboye.
Ariko amavubi ntibajya babura icyo bireguza? Ubuse kuva igihe yabereye muri shampiyona y’uRwanda nibwo akibona ko idakomeye?? Ntibakajye babeshya abanyarwanda, twarabirambiwe.
Birababaje