Bugesera: Umugore w’imyaka 30 yafatanwe udupfunyika 77 tw’urumogi
Umugore witwa Mukasine Sabine w’imyaka 30 utuye i Gasenga mu kagari ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata muri Bugesera wafashwe n’inzego z’umutekano arafungwa nyuma yo gusanganwa udupfunyika tw’urumogi 77 yacururizaga iwe.
Uyu mugore yatawe muri yombi mu gicuku cyo kuwa 10/12/2013 ku isaha ya saa saba z’ijoro, nyuma y’aho inzego zishinzwe umutekano ziboneye amakuru avuga ko uwo mugore acuruza ibiyobyabwenge iwe mu rugo.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera buvuga ko bwahawe amakuru n’abaturage, polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze bagakora umukwabo utunguranye bakamugwa gitumo afite udupfunyika 77 tw’urumogi yagurishaga.
Polisi ikaba ishimira abaturage bakomeje kuyitungira agatoki abantu nk’abo bakora ibikorwa bitemewe n’amategeko, ikabasaba gukomereza aho muri ubwo bufatanye.
Nyuma yo gufatwa, Mukasine Sabine acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|