Burera: Ubukene bwari bugiye gutuma bata ishuri, PIH irabagoboka
Abanyeshuri bafashwa kwiga amashuri yisumbuye n’umushinga Partners In Health, Inshuti Mu Buzima bo mu karere ka Burera baratangaza ko uwo mushinga wabafashije cyane kuko iyo batawugira bari kuba baravuye mu ishuri.
Aba banyeshuri bavuga ko imiyango yabo ikennye ku buryo itari gushobora kubishyurira amafaranga y’ishuri ndetse no kubagurira ibikoresho by’ishuri. Ngo ariko ubufasha bahabwa n’uwo mushinga bwatumye bakomeza kwiga.
Nyirabasigayabo Médiatrice, umwe muri abo banyeshuri afite imyaka 18 y’amavuko. Afite umubyeyi umwe gusa. Avuga ko ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye kandi ngo kuba yarakomeje kwiga yabifashijwemo n’umushinga Partners In Health, PIH.

Akomeza avuga ko akirangiza amashuri abanza yatsindiye kujya kwiga mu mashuri yisumbuye, ariko kubera ubukene ntiyabashije kubona amafaranga y’ishuri maze bituma atajya kwiga ku kigo yagombaga kwigaho, ahubwo ajya kwiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda 9YBE yegereye iwabo.
Akomeza avuga ko nyina umubyara abarera ari abana bane ku buryo atari kubona amafaranga yo kumurihira mu mashuri yisumbuye. Ngo ariko yakomeje kwiga muri 9YBE maze atsinda ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Nyirabasigayabo amaze gutsinda ngo nibwo ubuyubozi bw’umurenge wa Gatebe avukamo bwamushakiye ubufasha ku mushinga PIH ngo kuko babonaga ari umukene kandi ari umuhanga.
Ubufasha bahabwa ntibazabupfusha ubusa
Uyu na bagenzi be bashimira uwo mushinga ngo kuko iyo utabaha ubufasha ntibari kubasha gukomeza amashuri yisumbuye dore ko ngo abenshi baba ari abahanga ariko batabasha kwirihira amafaranga y’ishuri.
Nyirabasigayabo Médiatrice avuga ko ikigo yagombaga kujya kwigaho cyamusabaga amafaranga y’ishuri menshi. ati “Icyahindutse mu buzima bwanjye nabashije kujya kwiga ku kigo nari natsindiye kuko iyo PIH itamfasha ntabwo nari kujya kwiga.”
Nyirabasigayabo ngo yishyura amafaranga y’ishuri angana n’ibihumbi 50 y’u Rwanda buri gihembwe. Muri ayo mafaranga PIH imwishyurira amafaranga ibihumbi 30 buri gihembwe, ubundi umubyeyi we agatanga asigaye ndetse n’ibikoresho by’ishuri.
Uyu mukobwa ngo afite intego yo kuzakomeza kwiga ashyizeho umwete kugira ngo azabone amanota amwemerera kujya kwiga muri kaminuza ngo bigaragara ko amashuri yisumbuye adahagije.
Mukamulisa Joselyne we avuga ko atangira amashuri yisumbuye byamugoye cyane kuko iwabo bagurishaga ibyo batunze kugira ngo abashe kujya kwiga ariko bo bagasigara ntacyo bafite. Ngo byaje gukomera kurushaho ubwo abaganga basanganaga se umubyara indwara ya kanseri.

Uwo mubyeyi we ngo yagiye kwivuza akoresha amafaranga menshi kandi n’ubundi bari basanzwe batifashije maze Mukamulisa ata icyizere ko atazasubira ku ishuri. Ngo icyizere cyaje kugaruka ubwo yahabwaga ubufasha na PIH maze akomeza kwiga none ubu ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.
Uyu munyeshuri kimwe n’abandi banyeshuri bafashwa na PIH bavuga ko ubufasha bahabwa n’uwo mushinga batazabupfusha ubusa ngo ku buryo baziga baharanira kwiteza imbere.
Agira ati “Iyo wize neza, ubaho neza nawe, ukigirira akamaro, ukakagirira umuryango utuyemo ndetse n’igihugu cyose. Amafaranga bampa ni ayo kungirira akamaro, bakantegurira ejo hazaza. Nanjye ntabwo nayapfusha ubusa, niga nshizeho umwete kugira ngo ejo hazaza nzagirire akamaro igihugu ndetse n’abo duturanye.”
Rwigema Gilbert, umuyobozi wa PIH mu karere ka Burera, avuga ko bafasha abana bagera kuri 337 mu byiciro byose by’uburezi kugeza muri kaminuza.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/12/2013, ubwo yahuraga na bamwe muri abo banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, yabasabye kwiga bashyizeho umwete, birinda ngeso mbi z’ubusambanyi ndetse no kunywa ibiyobyanwenge kugira ngo bategure ejo hazaza habo, baharanira guteza imbere u Rwanda.
Abafashwa na PIH babatoranya hifashishijwe ubuyobozi bw’imirenge kuko ubuyobozi bureba abana b’abakene bibanda cyane ku badafite ababyeyi cyangwa se n’ababafite ariko batishoboye.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|