Drogba na Eboue barenda guhanwa kubera bagaragaje ubutumwa buha icyubahiro Mandela mu mukino
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya ryikomye Drogba na Eboue bakinira ikipe ya Galatasalay kuko ngo bitemewe na buhoro muri icyo gihugu kuvanga politiki n’umukino kandi bikaba bibujijwe kwandika amagambo ajyanye n’ibya politiki ku myenda y’abakinnyi.
Ibi bije nyuma yaho Emmanuel Eboue na Didier Drogba bagaragaje amagambo aha icyubahiro Nelson Mandela waharaniye amahoro no kurwanya ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo. Aba bakinnyi bakomoka muri Cote d’Ivoire babikoze bishimira ibitego bibiri ikipe yabo yari imaze gutsinda mu mukino wa shampiyona.
Ku mupira wa Didier Drogba hagaragayeho amagambo agira ari “ THANK YOU MADIBA” bisobanura ngo “Urakoze MADIBA”. Naho ku mupira wa Emmanuel Eboue hariho amagambo agira ati “REST IN PEACE NELSON MANDELA” cyangwa se “Uruhukire mu mahoro Nelson Mandela”.

Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze muri Turukiya Suat Kilic, yasabye ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri icyo gihugu gutekereza neza ku cyemezo bwafashe.
Yongeraho ko ibyo bakoze bigaragara nabi kandi ko byahesha isura mbi cyane igihugu cya Turukiya imbere y’amahanga. Nyamara abagize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya bo bisobanura bavuga ko aba bakinnyi bari babujijwe kwambara iyi myenda; nk’uko babitangarije AFP.
Muri Afurika y’Epfo ho, ubu ibijyanye n’imikino byabaye bihagaritswe. Amasitade amwe n’amwe akazakoreshwa mu gukorerwaho no kureberwaho imihango yo gusezera kuri Mandela, iby’imikino bikazasubukurwa nyuma y’igihe kizavugwa, ubwo Mandela azaba amaze gushyingurwa.
Nelson Mandela yatabarutse kuwa 5/12/2013, kugeza ubu isi yose ikaba imwibuka nk’umuntu wayigiriye akamaro gakomeye.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rip mandela nazava mu mitima babeshyi
mandela ni intwali niba bahana bazahane isi yose iri kumwunamira naho ibyo kuvanga politiki sibyo kuko mandela yagize uruhare runini muri ruhago y’isi. rest in peace madiba!!!