Kabeza: Biteguye kwiga ikoranabuhanga

Abatuye centre ya Kabeza mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, batangaza ko biteguye kubyaza umusaruro ikigo cyubatswe n’idini ya Islam bakamenya ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu gihe ubuyobozi bwa Islam mu ntara y’Uburasirzuba buvuga ko uyu ari umusaruro w’imibanire myiza y’u Rwanda n’amahanga, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko buha gaciro imyuga izahigirwa kuko izazamura urubyiruko.

Abishimira iki kigo ku ikubitiro, ni urubyiruko rutangaza ko hari service z’ikoranabuhanga bakoreshaga bavunitse bakaba batangaza ko n’ubwo abaturage baho batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi bakenye ikoranabuhanga kugeza kuri mudasobwa.

Ubwo hakingurwaga iki kigo cyubatswe ku nkunga ya NUURA BINTI NUHAMADI AL UTWAYISHANI, umugore wo muri Arabia Soudite, hashimwe cyane ubufatanye busanzwe hagati y’idini ya Islam na Leta y’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere.

Mu izina rya Mufti w’u Rwanda, Sheikh Jumaine ukuriye Islam mu ntara y’uburasirazuba, atangaza ko iki kigo kijyanye na gahunda y’igihugu yo kuzamura ubumenyi ngiro cyane u rubyiruko.

Hifujwe kandi ko ibigo nk’ibi byakubakwa mu bindi bice by’intara y’uburusirazuba. Iki kigo n’ibikoresho bikirimo byatwaye ibihumbi 200 by’amadorali ya Amerika, kikaba kizatangira mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

Hategenyijwe kandi ko muri iki kibanza hazanashyirwa ibindi bikorwa by’iterambere bizazamura imibereho y’abahatuye.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka