Ngoma: Hatoraguwe igisasu cyahishwe mu rukweto ku nzira nyabagendwa
Umuturage wo mu karere ka Ngoma yatahuye igisasu ku nzira aho bakeka ko cyashyizwe n’umuntu kuko ngo bagisanze ku nzira nyabagendwa kandi abaturage bari basanzwe bahagenda bakavuga ko urwo rukweto bagisanzemo rutahabaga.
Ni igisasu cyo mu bwoko bwa grenade Ntakirutimana Colotilde yasanze mu rukweto iruhande rw’inzira ubwo yari azindutse ajya guca imikubuzo ahitwa muri Birenga mu murenge wa Kazo.
Iyi grenade abahatuye bemeza ko itari ihasanzwe kuko ngo bari basanzwe banyura aho hantu ndetse bamwe bemeje ko bajyaga banahakura ubwatsi bw’inka ntibayibone, bityo bagakeka ko yaba yahazanwe mu minsi ya vuba n’umuntu utaramenyekana.
Ubwo Ntakirutimana Colotilde w’imyaka 47 yayibonaga mu nkweto kuri uyu wa 12/12/2013 ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ngo ntiyamenye ikirimo kuko yabonaga imeze nk’akaguru k’umuntu niko guhuruza abayobozi baza gusanga ari grenade.
Umuyobozi w’akagali ka Birenga, madamu Vestine Uwabera yabwiye Kigali Today ko abapolisi bahageze bagasanga koko ari grenade bakayijyana kuri station ya polisi Kibungo.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuri uyu wa 13/12/2013 bakorana inama n’abaturage kugira ngo babahumurize, bakomeze banabashishikarize gutanga ibikoresho bya gisirikare ku baba babifite ndetse no kudakinisha ikintu batazi aho bakibonye hose, cyane cyane bahwiturira abana kwitwararika ibyo babonye batazi banirinda kubikinisha.
N’ubwo muri aka kagali ariyo grenade ya mbere ihatoraguwe, mu kagali ka Kinyonzo bituranye muri uyu mwaka hatoraguwe grenade ebyiri mu ishyamba ariko zo abantu bavuze ko zagaragaraga nk’izahajugunwe mu gihe cy’intambara yo kubohora igihugu.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|