Kenya yegukanye igikombe cya CECAFA ku nshuro ya gatandatu

Ikipe y’igihugu ya Kenya yegukanye igikombe cya CECAFA ku nshuro ya gatandatu nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wabereye kuri sitadi bita Nyayo i Nairobi kuwa kane tariki ya 12/12/2013.

Muri uwo mukino wa nyuma, Kenya yakiniraga imbere y’abakunzi bayo, yari ifite ishyaka ryinshi ndetse ikananyuzamo ikiharira umupira cyane kurusha Sudan, maze bitanga umusaruro ku munota wa 34 ubwo kapiteni w’ikipe ya Kenya Allan Wetende Wanga yatsindaga igitego cya mbere.

Abakinnyi ba Kenya n'umutoza wabo Adel Amrouche bishimira igikombe Kenya itwaye ku nshuro ya gatandatu.
Abakinnyi ba Kenya n’umutoza wabo Adel Amrouche bishimira igikombe Kenya itwaye ku nshuro ya gatandatu.

Allan Wanga wanahawe igihembo cy’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi muri uwo mukino, ni nawe watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 68, nyuma y’aho ba myugairo ba Sudani bari bahagaze nabi akabaterana umupira waruhukiye mu ncundura.

Ikipe ya Kenya irangije irushanwa idatsinzwe umukino n’umwe, yari mu itsinda rya mbere ryari ririmo Ethiopia, Zanzibar na Sudani y’Epfo. Uretse umukino wa Ethiopia yanganyije ubusa ku busa, Kenya yatsinze indi mikino yose, izamuka mu itsinda iri ku mwanya wa mbere.

Muri ¼ cy’irangiza, Kenya yasezereye u Rwanda itsinze igitego 1-0, Kenya ikomeza muri ½ cy’irangiza isezerera Tanzania nayo iyitsinze igitego 1-0, maze igera ku mukino wa nyuma, aho yatsinze Sudan ibitego 2-0.

Sudan, nayo yatunguye amakipe menshi muri iri rushanwa, yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera Zambia iyitsinze ibitego 2-1 nyuma y’iminota 120.

Ikipe y’igihugu ya Kenya yatwaye icyo gikombe mu gihe icyo gihugu cyarimo no kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 cyimaze cyibonye ubwigenge, yanahawe amadolari ibihumbi 30, naho Sudan yabaye iya kabiri ihabwa ibihumbi 20.

Ikipe ya Kenya yishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Allan Wanga kigashimangira intsinzi.
Ikipe ya Kenya yishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Allan Wanga kigashimangira intsinzi.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Zambia, nyuma yo gutsinda Tanzania hitabajwe za penaliti 6-5, nyuma y’iminota 120 yari yakinwe amakipe yombi akanganya igitego 1-1. Zambia yatwaye umwanya wa gatatu yahawe ibihumbi 10 by’amadolari.

Ikipe y’igihugu ya Kenya yegukanye igikombe cya CECAFA nyuma y’imyaka 11 itagitwara, kuko yagiherukaga mu mwaka wa 2002 ubwo cyari cyabereye muri Tanzania. Umwaka ushize, ubwo Uganda yacyegukanaga cyabereye ku butaka bwayo i Kampala, Kenya yari yegukanye umwanya wa kabiri.

Ni igikombe cya gatandatu Kenya itwaye nyuma y’ibindi bitanu yatwaye mu 1975, 1981, 1982, 1983, na 2002.

Theoneste Nisingizwe.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka