Gatsibo: Abibaga insinga z’amashanyarazi batangiye gufatwa

Abaturage bo mu mirenge ya Rwimbogo na Gitoki mu karere ka Gatsibo batangiye kwiruhutsa nyuma y’aho abari ku irondo bataye bataye muri yombi umwe mu bajura bibaga insinga z’amashanyarazi witwa Bangayandusha, ndetse n’abo bafatanyaga bakamenyekana n’ubwo bataratabwa muri yombi.

Aba baturage bafatiye mu cyuho uyu Bangayandusha Jean Claude ari kwiba insiga, bahita bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano. Uyu Bangayandusha yatawe muri yombi amaze kwiba ahantu hatatu, ashyikirizwa polisi y’u Rwanda aho ikorera mu murenge wa Kabarore.

Insinga bakundaga kwiba ni iziva ku mapoto zijyana umuriro mu mazu, kimwe n’izirinda inkuba zikagurishwa. Nk’uko bitangazwa na bamwe muri aba baturage, ngo iki kibazo kimaze gufata intera ndende kandi kikabangamira ibikorwa byabo, dore ko usanga rimwe na rimwe hari imirimo inyuranye ibafitiye akamaro ihagarara igihe izi nsinga zibwe.

Ingingo ya 406 y’igitabo cy’amategeko ahana iteganyiriza ibihano usenya ibikoresho by’ingufu z’amashanyarazi, igifungo cy’imyaka 2 kugeza kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ebyiri kugeza ku 10 z’agaciro k’ibyangijwe.

Icyakora aba baturage batangaza ko bagiye kurushaho gukaza amarondo hagamijwe gukomeza kubungabunga ibi bikorwa remezo, gusa barifuza ko n’abafashwe bakora ibi bikorwa bagahanwa uko amategeko abiteganya.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka