Karongi: Abamaze iminsi biba amabendera bagejejwe imbere y’ubutabera

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi iratangaza ko abantu bamaze iminsi biba amabendera y’igihugu mu mirenge itandukanye muri ako karere bamaze iminsi mike bashyikirijwe inzego z’ubutabera.

Inspector of Police mu karere ka Karongi Rutebuka Baptiste yabwiye abitabiriye inama y’umutekano yo kuwa gatatu tariki 11-12-2013 ko abo baturage bibaga amabendera y’u Rwanda aho muri Karongi bagiye kuzaburanishwa n’inkiko bagahabwa ibihano bibakwiye.

Ibendera n'ibindi bimenyetso biranga igihugu ngo bikwiye kubahirizwa na buri wese kandi ubyobonnye akabihanirwa.
Ibendera n’ibindi bimenyetso biranga igihugu ngo bikwiye kubahirizwa na buri wese kandi ubyobonnye akabihanirwa.

Abakekwa barimo umugore wagiranye amakimbirane n’umugabo we wamutanye umwana, hanyuma ngo akajya kwiba ibendera ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya Ruganda, aho umugabo we akora ubuzamu ngo agamije kwihimura ku mugabo we kuko yumvaga ko ari we uzabibazwa.

Nk’uko bisobanurwa na Inspector Rutebuka, ngo uwo mugore yatawe muri yombi kuko yari amaze iminsi yigamba ko azahemukira umugabo we ngo akamukorera akantu. By’umwihariko kandi ngo mu gushakisha iryo bendera ryaje gutahurwa mu rutoki rw’uwo mugore.

Ahandi haherutse kwibwa amabendera y’igihugu ni mu mirenge ya Rwankuba akagari ka Bisesero no mu murenge wa Murundi mu kagari ka Nzaratsi.

Mu Bisesero ngo barisanze mu bwiherero bw’umunyeshuli wiga muri ULK i Kigali, ariko we ngo ntaho ahuriye nabyo kuko byakozwe adahari. Hari umuturage wacyetsweho icyo cyaha, nawe ngo yagejejwe mu butabera. Mu murenge wa Murundi naho basanze ibendera ryari ryibwe mu bwiherero bw’ishuri, bamwe mu baturage bari bakoze irondo bakaba aribo batawe muri yombi.

Umuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Kigali Today ko icyo cyaha gihanishwa ingingo ya 502 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko “Umuntu […] usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga guhera ku bihumbi 200 kugeza kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda […] naho urikoresha mu buryo butemewe, ingingo ivuga ko ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe kugeza ku mezi atandatu”.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka