Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro rishyira uyu wa 23 Ugushingo, yasenyeye abaturage 10, isenya n’inyubako z’ishuri mu Murenge wa Ngera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara burahamagarira abaturage kudahagarika ibikorwa birwanya isuri kuko ari gahunda ihoraho, bakanabungabunga ibikorwa remezo bamaze kugeraho birinda ibiza.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Karongi barasabwa gukora ibishoboka, icyumweru cyahariwe imiyoborere kigasiga ibibazo bikigaragara mu baturage byakemutse.
Bamwe mu baturage bahinga ibihumyo mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko ari bwo buhinzi bworoshye kurusha ubundi bwose bubaho.
Abatuye umurenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma, bashima ingufu ziri gushyirwa mu guca kanyanga, hafatwa abaziteka bagashyikirizwa ubutabera.
Abarokotse Jenoside batishoboye batuye mu Karere ka Gicumbi barasaba gusanirwa amazu yabo muri ibi bihe by’imvura kuko amwe bayagiyemo ataruzura.
Mu Karere ka Karongi hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubwiherero buke ku nyubako z’abaturage n’iza Leta zikorerwamo, n’izubufite bukaba butujuje ubuziranenge.
Never Again Rwanda yaganirije urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye uburyo bwo kubaka amahoro arambye mu Rwanda.
Bamwe mu bayobozi b’ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana baragaragaza ko kuba urubyiruko rukomeza guhura n’ubushomeri, ari ikibazo gihangayikishije kibangamiye iterambere.
Mu kwizihiza Yubile y’imyaka 75 Itorero ADEPR rimaze mu Rwanda, hagaragajwe ibikorwa by’iterambere ryakoze birimo kwigisha abakuze basaga ibihumbi 600
Umunyarwanda Nsengimana Bosco yegukanye Tour du Rwanda 2015,isiganwa mpuzamahanga ryari rimaze iminsi 8 ribera nu Rwanda
Abanyamuryango ba koperative Umubano ikoresha ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Nyange bavuga ko kubura amata bitumye imashini zimara imyaka 3 zidakora.
Bamwe mu baturage bahinga umuceri mu karere ka Nyamasheke, barasaba abo bireba kubashyigikira ngo uruganda bateganya rutonora umuceri rubashe kubakwa.
Abanyeshuri bo buri IPRC-South, tariki 21/11 bashyikirije MituwlLi abatishoboye 50 bo mu tugari twa Matyazo na Kaburemera, Umurenge wa Ngoma.
Abatuye Utugari twa Nyamiringa na Rwariro mu murenge wa Gitesi Akarere ka Karongi, babangamiwe no kuvoma amazi mabi kandi kure.
Ishyaka riharanira ukwishyira no kwizana kwa buri muntu(Parti Liberal/PL), ririmo guhugura abanyamuryango uko bakwiteza imbere bakanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Mu bibazo bigera kuri 20 byatanzwe n’abaturage mu gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, hari aho bagaragaje ko barenganywa n’abakuru b’Imidugudu.
Ibibazo by’imitungo ishingiye ku butaka bikunze kugaragara mu karere ka Burera ngo bituruka ahanini ku kubyara abana benshi n’ubutaka buto.
Ibi ni ibyagarutsweho n’inzego zitandukanye, ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere mu karere ka Ruhango tariki ya 20/11/2015, mu murenge wa Kinazi.
Umunyarwanda Nsengimana Bosco asize abo bari bahanganye muri Tour du Rwanda, yegukana agace ka 6 ari nako kabanziriza aka nyuma.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Rukundo William, yanditse asaba kwegura ku mirimo yari ashinzwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yihanganishije abaturage ba Mali, nyuma y’aho abantu 27 baguye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe i Bamako.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba abaturage korohereza abayobozi no kumva inama babagira mu gihe babakemurira ibibabazo.
Urubyiruko rukora uburaya muri Rusororo na Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ruremeza ko kwigishanya ubwabo bibakura kuri uwo mwuga.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango baravuga ko kuva batangira kwegerezwa amavuriro, basigaye bafite ubuzima bwiza kuko babasha kwivuriza hafi.
Ikigo mpuzamahanga gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga “Intel”, kirizeza urubyiruko rw’u Rwanda rukora ibijyanye na porogaramu za mudasobwa, ubufasha mu kumenyekanisha ibikorwa byarwo.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Philippe Rukamba, yasabye urubyiruko rw’abagatolika kurangwa n’umutima wo gukora ibyiza kuko ubukirisitu nyabwo bujyana n’imyumvire mizima.
Umunyamakuru cyangwa umuturage wese yemerewe guhabwa amakuru akeneye, ariko baracyahura n’inzitizi zituma batayabona cyangwa ntibayabone ku gihe kandi itegeko ribibemerera.
Ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’Abadivantisiti rya Kigali, ishami rya Nyanza ryatanze impamyabumenyi zo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza.
Umunya Eritrea Teshome Meron niwe wegukanye agace ka Muhanga-Rubavu, ariko Nsengimana Bosco wahageze nyuma ye amasegonda abiri akomeza kuyobora.
Mu gihe bavuga ko ubukire bafite babukesha kawa, abasaza mu karere ka Ngoma bavuga ko baterwa ishavu n’uko urubyiruko rutari kwitabira gutera kawa.
Abacururiza mu isoko rya Mukamira n’abarirema, barasaba ko ryasanwa kuko iyo imvura iguye igisenge kiva cyane bakanyagirwa, amazi akabangiriza ibicuruzwa.
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta iratangaza ko abantu 880 babonye imyanya muri Leta, mu bagera ku 33.374 bari basabye akazi muri 2014-2015.
Abimuriwe ku umusozi wa Kibangira mu murenge wa Bugarama muri Rusizi bahunga amanegeka, baravuga batarongera kubona inkunga bahabwaga na Leta.
Ndayishimiye Jean de Dieu, wakize indwara y’igicuri, avuga ko afite impungenge z’uko ashobora guhezwa ku murimo kubera iyo ndwara yarwaye.
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge y’Akarere ka Karongi, ntibavuga rumwe n’Akarere ku ngano y’amafaranga agenerwa Imirenge buri kwezi.
Abagabo bafite abana barwaye bwaki nyuma yo kwigishwa uburyo barwanya iyo ndwara biyemeje gufasha abagore babo kurera abana babo.
Abarwanyi ba FDLR bane basize ubuzima mu bitero byo gusahura abaturage ahitwa i Rugari barashwe n’ingabo za Kongo tariki 16-17 Ugushyingo 2015.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) irateganya gushyiraho urubuga (Forum) ruzajya rugira inama abahinzi kugira ngo hanozwe servisi bahabwa.
Minisitiri Rugwabiza Valentine arasaba abarangiza amashuri mu Rwanda gutinyuka bakambuka imipaka bashaka akazi mu muryango EAC.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kamonyi basanga mu mihigo y’akarere hakwiye kwibandwa ku kuzamura umuturage kuko iterambere rye ari na ryo ry’igihugu.
Minisiteri z’ingufu mu Rwanda na Congo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2015 zasinye amasezerano y’ubufatanye mu kugenzura ubucukuzi bwa Gaz Methane mu Kivu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro kuva ku wa 17 Ugushyingo 2015 ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kurya ruswa.
Kuri uyu wa kane Abanyamabanga Nshingwabikorwa 72 b’Utugari tugize Akarere ka Nyaruguru bashyikirijwe telefoni ngendanwa bemerewe na Perezida Paul Kagame.
Umukobwa witwa Ingabire Marie Agnes yaraye agerageje kwiyahura akoresheje umugozi, bamutesha atarabasha kugera ku mugambi we.
Umugabo witwa Sengorore Anastase wari ufite imyaka 35 yamaze gupfa nyuma yo kurohama mu mugezi wa Kigoya, avuye kugura inka.