Koperative z’abamotari zirashinjwa guhishira abakora amakosa

Abamotari bo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko abayobozi babo bahishira abakora amakosa bikabatera ibihombo no kwiruka babonye abapolisi.

Amwe mu makosa agaragazwa n’abamotari atuma habaho kudakorana neza kandi bahuriye mu makoperative, harimo kuba abayobozi babo baba bafite amakuru ya za moto zitujuje ibya ngombwa byo gutwara abagenzi.

Maniragaba avuga ko yatanze amakuru ku bayobozi be bakora amakosa yo guhishira moto zitujuje ibya ngombwa akabizira.
Maniragaba avuga ko yatanze amakuru ku bayobozi be bakora amakosa yo guhishira moto zitujuje ibya ngombwa akabizira.

Kubera amakosa ahishirwa Polisi igakora umukwabu wo gufata za moto ngo bigatuma n’abujuje ibyangombwa biruka iyo bayibonye, kuko waba ubifite cyangwa utabifite mu mukwabu moto yawe irafatwa.

Abamotari bavuga ko moto zidafite ibyemezo byo gutwara abagenzi,(autolisation de Transport), ubwishingizi, n’izaguzwe zigamije gutembera zikora akazi ka Taxi kandi abayobozi b’amakoperative n’abashinzwe umutekano babo barebera.

Bamwe mu bamotari bavuga ko batinya gutanga bene ayo makuru kuko benshi mu batujuje ibyangombwa harimo n’abayobozi babo bagatinya kurebwa nabi n’izi ngaruka babigiramo.

Iyo habayeho ikosa ngo moto zifite ibya ngombwa n'izitabifite zifatwa mu mukwabu kandi hagombye gutangwa amakuru y'izakosheje zigafatwa abandi bakikorera.
Iyo habayeho ikosa ngo moto zifite ibya ngombwa n’izitabifite zifatwa mu mukwabu kandi hagombye gutangwa amakuru y’izakosheje zigafatwa abandi bakikorera.

Maniragaba Gervain avuga ko ubwe yatanze amakuru ku musekirite, (ushinzwe umutekano mu bamotari) akaba yaragiriyemo ibibazo birimo no kwamburwa umwenda w’akazi.

Agira ati «Nigeze kubwira mugenzi wanjye ngo njye ntanga amakuru ariko ambwira ko nzabizira ni ko byangenze kuko nambuwe umwenda w’akazi n’ibindi bibazo mpura na byo».

Maniragaba na bagenzi be bavuga ko usibye gufatirwa za moto mu mukwabu ku bujuje ibyangombwa, banakorera mu bihombo kuko abadafite ibyangombwa baca amafaranga makeya ku rugendo kuko baba badatanga imisoro.

Abayobozi b’amakoperative y’abamotari bemera ko hari moto zitujuje ibyangombwa zibangamiye koko imikorere y’ababifite, ariko ngo mu kwezi gutaha kuzarangira byarakemutse byose.

Kubera iyo mpamvu Polisi mu Karere ka Muhanga yafashe umwanzuro ko nta musekirite uzongera guhanira umumotari kutagira ibyangombwa kuko ibyo bireba polisi, ahubwo ko bagomba kujya batanga amakuru ku batabifite Polisi ikabikurikiranira.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, CIP Justin Ntaganda, avuga ko ikibazo ari bwo akimenye akaba agiye kuganira n’abayobozi b’abamotari kugira ngo gicike burundu kandi ko kizakemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kbsa abamotori bagira amkosa gusa naba police sishyashya

alias yanditse ku itariki ya: 1-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka