Gereza ya Mageragere ngo izatuma abagororwa bisanzura

Gereza irimo kubakwa i Mageragere mu karere ka Nyarugenge izaba yubahirije ibipimo mpuzamahanga bituma abagororwa bisanzura bakabaho neza.

Mu ruzinduko abagize itsinda ry’ubutabera bagize kuri uwu wa 29 Ukuboza 2015, aho barebaga ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga imwe n’imwe yo muri uru rwego rigeze, babwiwe ko icyiciro cya mbere cy’iyi gereza kizaba cyuzuye muri Kamena 2016, inyubako zikazaba zifite ibipimo byo ku rwego mpuzamahanga.

Gereza ya Mageragere ngo izaba iri ku rwego mpuzamahanga
Gereza ya Mageragere ngo izaba iri ku rwego mpuzamahanga

Umuhuzabikorwa w’urwego rw’ubutabera, Nabahire Anastase, avuga ko imibereho y’abagororwa bazaba bari muri iyi gereza izaba ari myiza.

Agira ati"Mu rwego mpuzamahanga umugororwa agomba kurara ku gitanda cya metero(m) 1.8 kuri m1 mu gihe hano kizaba ari icya m2 kuri m1, byumvikana ko azaba afite ubwinyagamburiro. Uretse aho kurara, hari aho kwirirwa n’ahateganyirijwe ibibuga by’imikino".

Ibi ngo bituma abantu batigunga ngo batekereze nabi cyane ko ikiba kigamijwe ari kubagorora, bakaba banabifashwamo n’abacungagereza b’umwuga bahuguwe mu bintu bitandukanye.

Nshimiyimana Joseph avuga ko imirimo igenda neza
Nshimiyimana Joseph avuga ko imirimo igenda neza

Icyiciro cya mbere cy’iyi gereza kizarangira hagati mu mwaka utaha kizaba kigizwe n’uruzitiro, ibiro, inzu y’igorofa yo kuryamamo, igikoni, ububiko, ubwiherero ndetse na biyogaze izabafasha mu bicanwa.

Imbogamizi zihari kugeza ubu ni uko amazi atarahagera ndetse n’umuhanda mubi ugana kuri iyi gereza ariko na byo ngo biri mu nzira zo gukorwa nk’uko bitangazwa na SIP Kamanda Patel, umuyobozi wa gereza ya Mageragere.

Nshimiyimana Joseph ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Minisiteri y’ubutabera, we yagarutse ku migendekere y’imirimo yo kubaka iyi gereza.

Umuriro w'amashanyarazi wamaze kugezwa i Mageragere
Umuriro w’amashanyarazi wamaze kugezwa i Mageragere

Yagize ati"Twateganyaga ko aho uyu mwaka w’ingengo y’imari ugeze ubu, ibi bikorwa bizaba bigeze kuri 20% none dusanze bigeze kuri 35%, ibi bitwongerera icyizere cy’uko ibyari biteganyijwe byose bizaba byuzuye muri Kamena 2015".

Gereza ya Mageragere nirangira kubakwa izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa bagera ku bihumbi umunani, ikazakira abafungiye muri gereza ya Gasabo (Kimironko) ndetse n’iya Nyarugenge (1930).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka