Utubari tuributswa kuzafunga kare mu minsi mikuru

Mu minsi mikuru utubari two mu cyaro turasabwa kuzafunga saa mbili utwo mu mujyi tugafunga saa yine z’ijoro, mu Karere ka Nyamasheke.

Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwemeza ko ari icyemezo cyashyizweho na njyanama, mu rwego rwo gukimira ibyaha no kurinda umutekano w’abaturage.

Abayobozi basanga ibikorwa by'iterambere bikorerwa abaturage ubwabyo bibungabunga umutekano.
Abayobozi basanga ibikorwa by’iterambere bikorerwa abaturage ubwabyo bibungabunga umutekano.

Byavuzwe nyuma y’inama y’umutekano yaguye yabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2015 ku cyicaro cy’aka karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, yatangaje ko umutekano wifashe neza mu karere kose ka Nyamasheke.

Yibutsa abaturage ko, mu minsi mikuru, bagomba kubahiriza amabwiriza yo gufunga utubari ku masaha bahawe kugira ngo umutekano uzakomeze gucungwa neza.

Yagize ati “Ni byiza ko umuturage waguwe neza ataha kare akajya gusabana n’abo mu rugo hakiri kare agacungirwa umutekano neza”.

Nubwo mu bihe bya Noheri hari utubari twafunzwe ayo masaha ataragera, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, avuga ko bidakwiye kuko amabwiriza ya njyanama asobanutse, agashimira abaturage uburyo babungabunze umutekano mu bihe bya noheri.

Yagize ati “Nta mabwiriza yatanzwe yo gufunga utubari mu mujyi mbere ya saa yine. Gusa, turashimira abaturage uko babungabunze umutekano, tubibutsa ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we”.

Inama y'umutekano yasabwe kurushaho gushyiraho ingamba zo gukumira ibyaha.
Inama y’umutekano yasabwe kurushaho gushyiraho ingamba zo gukumira ibyaha.

Muri iyi nama y’umutekano kandi, Kamali yasabye ko inama ihuza abayobozi n’inzego z’umutekano buri munsi yakomeza gushyirwamo ingufu, abayobozi bibutswa ko bakwiye gushyiraho ingamba zikomeye mu gukumira ibyaha bitaraba.

Bsabwe kandi gukomeza gushyira imbaraga mu gukora ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza kandi bibutswa gukomeza kubungabunga neza inkengero z’ikiyaga cya Kivu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu minsi mikuru umutekano ukunda kurangwa n’akaduruvuyo kubera cyane ibyishimo byinshi abantu baba bafite bamwe bananyweye agatama ariko turizera ko police yacu izadufasha gucunga uyu mutekano ndetse natwe dushyizemo akacu.

Juma yanditse ku itariki ya: 31-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka