Abamotari barasabwa kuba maso muri iyi minsi mikuru

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango irasaba abamotari bakorera muri ako karere guhaguruka bagahangana n’ibihungabanya umutekano w’abaturage cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru.

Hari mu nama Polisi mu Karere ka Ruhango yagiranye n’abamotari bahakorera kuri uyu wa 30 Ukuboza 2015.

CIP Adrien Rutagengwa asaba abamotari kwirinda abahungabanya umutekano mu minsi mikuru.
CIP Adrien Rutagengwa asaba abamotari kwirinda abahungabanya umutekano mu minsi mikuru.

CIP Rutagengwa Adrien, ushinzwe Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana yavuze ko abamotari benshi usanga biha gutendaka abagenzi, cyane cyane mu mihanda y’ibitaka bigakurura impanuka. Ibi ngo bigaterwa n’uko akenshi Polisi idakunze kugaragara mu mihanda y’ibitaka.

Yasabye abo bamotari kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe bahuye n’abo bakekaho guhungabanya umutekano.

Yabivugiye ko abamotari ari bo bahura kenshi n’ababa bakoze ibyaha cyangwa bafite umugambi wo kubikora, bityo abasaba kuba maso bakarwanya icyo ari cyo cyose cyasubiza Abanyarwanda inyuma.

Abamotari bakorera mu mihanda y'ibitaka basabwa kudatendeka abagenzi.
Abamotari bakorera mu mihanda y’ibitaka basabwa kudatendeka abagenzi.

Abamotari bakorera muri Karere ka Ruhango bemereye Polisi ubufatanye mu gukumira ibihungabanya umutekano no guta muri yombi abanyabyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe.

Gusa, basabye Polisi ko igihe cyose batangiye amakuru yajya iba hafi kuko akenshi bahura n’ibihungabanya umutekano ariko ugasanga biri kure y’aho polisi ikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka