Uwigeze kuba umwana wo mu muhanda abaye umusaserdoti
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, Jean Bosco Nshimiyimana ku myaka ye cumi n’ibiri yari yasuye umuryango w’Abaturanyi, nuko ababyeyi be barahunga, aburana nabo.

Agira ati “Icyo gihe nisanze ndi jyenyine ariko menya amakuru ko byatewe nuko jyewe ntari iruhande rw’ababyeyi banjye ahubwo nari ndi kumwe n’abana b’abaturanyi ariko nabo ntibampungishe nkirwanaho muri icyo gihe no ku myaka nari mfite 12”.
Byatumye yisanga aba mu buzima bwo mu muhanda, ndetse ananywa ibiyobyabwenge ahanini agirango niyicwa mu gihe cya Jenoside, apfe atumva. Ibiyobyabwengwe byahise bimugira imbata, maze na nyuma ya Génocide akomeza kubinywa.

Mu mwaka wa 2003 habaye gahunda idasanzwe yo gushyira abana bose mu ishuri, ku buryo n’abari ku muhanda bashyizwe mu bigo kandi bagafashwa kwiga.
Icyo gihe nibwo nawe yatangiye inzira yo kwiga ari nabwo yaganaga ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ngo bumifashe. Icyakora byaragoranye kuko icyo gihe bamwohereje mu kigo cy’abana cyabaga i Gacuriro ariko bakamwima umwanya.

Yaje kwemererwa ariko nyuma yo kurangiza amashuri abanza banze kumurihirira ayisumbuye.
Hagati yo kuva mu muhanda no kujya ku ishuri, haciyemo akanya. Avuga ko kugira ngo ave mu buzima bwo mu muhanda bitamworoheye kuko bagifata icyemezo cyo gukura urubyiruko mu muhanda yatangiye kwikorera akazi ko mu rugo.
Mu mwaka wa 2006 yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri, yiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Kagugu atunzwe no gusaba abantu ibiryo.

Nyuma yagiye muri Caritas ya Kigali 2009 maze imwitaho uko bikwiriye bamuha byose atangira ubuzima bushya.
Amashuri abanza yayasoje neza kuko yatsinze ibizamini bya Leta ari uwa mbere, ajya kwiga muri Kristu Roi mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.
Aha ni ho Kiliziya yamubereye umubyeyi (Caritas) bakomeza kumuherekeza mu buryo bwa Roho bituma kuva atangiye ishuri arangwa n’imyitwarire myiza.
Gusa mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye ageze mu mwaka wa kane yaje kumva umutimanama umubwira gusubira mu muryango we aza kubegera bariyunga ku buryo ubu babanye neza.

Byagenze gute kugira ngo areke ibiyobyabwenge
Padiri Nshimiyimana avuga ko icyamufashije kureka ibiyobyabwenge ari inama yagiriwe na Padiri Garcan Ndayisaba wahoze ayobora Centre National de Pastorale Saint Paul (St Paul ) mu mujyi wa Kigali ubu akaba akorera ubutumwa mu gihugu cy’Ubufaransa.

Agira ati “Yangiriye inama zo kureka kunywa ibiyobyabwenge ndazumva kandi zaramfashije. Ndanashimira Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyoseze Gatolika ya Nyundo kuko icyo gihe Caritas yamfashaga yari umuyobozi wayo”.
Padiri Nshimiyimana avuga ko akiri mu mashuri yiyumvaga nk’umuntu uzarangiza agahita ashaka umugore akagira umuryango ariko kubera urukundo Caritas yamugaragarije byatumye yiyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana kuko yumvaga nta kindi afite cyo kuyitura uretse kuyiyegurira burundu.
Inzozi ze yazigezeho kuko yahawe ubusaserodoti tariki 20 Nyakanga 2025 ubu akaba agiye gukorera ubutumwa mu Ntara y’Amajyepfo muri Paruwasi ya Mugombwa, diyosezi ya Butare mu karere ka Gisagara mu muryango wa “Rogationnistes du Cœur de Jésus”.

Uyu musaserdoti avuga ko nta hantu Imana itakura umuntu ndetse ntacyo Imana idashobora gufasha umuntu ngo ahinduke.
Avuga ko umuntu wayobye akajya mu nzira idatunganye akanywa ibiyobyabwenge ashobora guhinduka kandi akavamo umugabo uhamye akigirira akamaro ndetse akakagirira n’igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|