Bamwe mu Banyarwanda ngo bagizwe ingwate na FDLR
Bamwe mu Banyarwanda batahutse bava muri Congo baravuga ko impamvu abagabo badataha ari uko abenshi bagizwe ingwate na FDRL.
Buri gihe iyo hagize Abanyarwanda batahuka bava mu mashyamba ya Congo usanga baba biganjemo abagore n’abana.

Bamwe mu batahutse ku wa 29 ukuboza 2015, bo bavuga ko abagabo benshi bagizwe imbata z’umutwe wa FDLR kuko bafashwe bugwate.
Ndayambaje Alphonsine, umwe muri bo, agira ati “Hari aho abagabo bafashwe bugwate bahora baterwa ubwoba na FDLR. Ni yo mpamvu abagore n’abana ari bo bataha kandi na bo baza rwihishwa kuko bamenye ko bafite icyo gitekerezo na bo bagirirwa nabi”.
Nyirandagijimana Donatille, mugenzi we, na we avuga ko abagabo babaye nk’imbata kuko iyo babonye hari uri mu imyiteguro yo gutaha bamufata bakamuzirika, ibyo bigatuma abagore bafata icyemezo cyo gutahukana n’abana babo.
Agira ati “Ubundi abagabo babaye nk’imbata iyo babonye hari uri mu imyiteguro yo gutaha bashaka uburyo bamuzirika. Ubwo rero nk’usizeyo umutware we akamubwira ngo igendere nimbona uko mbacika nzaza ngusange”.
Abo bagore bakomeza kuvuga ko baheruka abagabo babo bakimara gushakana kuko ngo hari abajyanwe na FDLR bakaburirwa irengero abandi ku bw’amahirwe bakabatumaho bababwira ko bakiriho.
Abatahutse kuri uyu wa 29 Ukuboza bagizwe n’imiryango 24 y’abantu 72 barimo abagore 23 abana 44 n’abagabo batunu, bakaba baturutse muri Congo Kinshyasa muri zone za Kalehe, Masisi, Idjwi,Uvira na Walikale.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|