Minisitiri wa Congo ushinzwe Hydrocarbure yageze mu Rwanda gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ u Rwanda mu kubungabunga ikiyaga cya Kivu.
Mu gihe Etape ya 4 abasiganwa ku magare bazananyura mu muhanda Mukamira –Ngororero,barasabwa kuzitondera ibice byangiritse by’uyu muhanda.
Ubushakashatsi bwakozwe na RGB muri uyu mwaka, bugaragaza ko hakiriho serivisi abaturage bo mu Majyepfo bavuga ko badahabwa neza n’ubuyobozi.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwibutsa ko butazajenjekera abubaka mu kajagari, kuko ngo biteza Leta igihombo n’imibereho mibi ku baturage.
Banki ya ECOBANK yatangije uburyo bushya bwo gutanga ikarita izwi nka Visa Card idakenera kuba uyikoresha afite konti muri banki kugira ngo abone amafaranga ye.
Umunyarwanda Nsengimana Bosco yegukanye umwanya wa mbere kuva i Kigali kugera Musanze,ahita akomeza kuyobora urutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2015.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko ukudahuza umwaka w’ingengo y’imari n’abafatanyabikorwa biri mu bidindiza imihigo.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Ntara y’Amajyepfo, tariki 17/11 bashyikirijwe Telefone zigezweho bita smartphones bemerewe n’umukuru w’igihugu.
Abavumvu bo mu mirenge ya Ruheru na Busanze mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko amashyamba baturiye bayabyaza umusaruro kandi batayatemye.
Ibitaro bya Butaro biratangaza ko mu Karere ka Burera habarirwa abarwayi 2304 bafite ibibazo byo mu mutwe bakurikiranirwa hafi.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri nderabarezi (TTC) byahawe imodoka kutazikoresha mu nyungu zabo mu rwego rwo kuzifata neza.
Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara, bugaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu ntara y’Uburasirazuba bafite ibibazo by’imirire mibi.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kagano bavuga ko batemera uburyo abaturage batishoboye bahawe inkunga y’ingoboka muri VUP.
Bamwe mu bafungiwe muri gereza ya Nsinda bavuye ku izima bemera ibyo byaha banabisabira imbabazi, nyuma y’igihe bafungiwe ibyaha batemera.
Bamwe mu bacuruzi bafite amaduka akomeye mu mujyi wa Nyanza, baravugwaho kuba badatanga fagitire ku bakiriya ku bw’impamvu z’uburiganya.
Abayobozi b’imijyi yo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, barasuzuma uburyo bakuraho imbogamizi zigaragara mu buhahirane bw’abaturiye imipaka.
Abakorerabushake batangiye gushyikiriza amakarita y’itora abaturage no kwandika abagejeje igihe cyo gutora kuri lisiti, kugira ngo batazacikanwa n’amatora y’inzego z’ibanze.
Mu nteko rusanjye yahuje inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gicumbi, Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abayobozi gufasha abaturage kunoza isuku mu ngo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyafashe toni 10 z’ikawa yaguzwe mu Rwanda, ijyanywe mu gihugu cya Ugande mu buryo bwa magendu.
Bus ya ONATRACOM, kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2015 yahiriyemo ibicuruzwa igeze mu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.
Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo mu Ngororero avuga ko hari abaturage batakigana amavuriro bagifatwa n’indwara abakivuza barembye kubera kutagira Mitiweli.
Ubwinshi bw’abantu bari baje kureba Tour du Rwanda mu Karere ka Huye, bwatumye hari serivisi zihagarara abandi bataha ntacyo babonye.
Abatuye ahari gukorwa umuhanda uhuza Utugari 2 mu karere ka Rutsiro batangaza ko batunguwe no kubona umuhanda ukozwe bakarandurirwa imyaka batarabimenyeshejwe.
Umushinga w’Itegeko Nshinga rishya usigaje intambwe ebyiri za nyuma kugira ngo uhinduke Itegeko, nk’uko Sena yabyemeje none tariki 17/11/2015.
Umunyarwanda yegukanye agace ka kabiri ka Kigali - Huye, mu marushanwa ya Tour du Rwanda ari kubera mu Rwanda.
Nyuma yo guhugurwa mu kwihangira imirimo urubyiruko,mu karere ka Ngoma rutangaza ko hakiri urubyiruko rurangije amashuri rusuzugura imishinga y’igishoro gito.
Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuhinzi muri IPRC-South, bikorera umuti urwanya ibyonnyi mu myaka bifashishije ibyatsi biboneka mu Rwanda.
Abaturage b’Umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, barishimira ko bamaze kubona amapoto y’umuriro, ariko ngo bifuza kumenya igihe bazacanira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare mu Karere ka Rusizi Nsengimana Claver nawe yanditse asaba kwegura ku mirimo ya Leta.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe yasabye abashoferi bakorera mu muhanda Dar es-Salaam-Kigali kugabanya umuvuduko wo nyirabayazana w’impanuka zikomeje gutwara abantu.
gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byatumye abagore babasha kwiteza imbere kuko amafaranga bakuramo ngo abahesha ibyo bakeneye.
Abagize ihuriro ryo kuzamura imirire mu Karere ka Gicumbi SUN (Scaling Up Nutrition) bafashe ingamba zo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.
Abarokoye abatutsi mu gihe cya Jenoside bituye inka abo barokoye nyuma y’uko abarokotse Jenoside babanje kubagabira babashimira ibyo babakoreye.
Umuhanzi Queen Cha yasobanuye ko izina akoresha mu muziki rikomoka ku mazina y’ababyeyi be yafashe akayahuza mu rwego rwo kubashimira.
Kuri uyu wa 15 Ugushyingo abagabo 3 bo mu murenge wa Karama Akarere ka Nyagatare bafunzwe bakekwaho kugaburira abaturage inyama z’imbwa.
Uruganda rushya rw’amazi rwubakwa mu Nzove ndetse no kongerera ubushobozi urwari ruhasanzwe bigiye gukemura burundu ikibazo cy’amazi mu mujyi wa Kigali.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa hanze biva ku buhinzi(NAEB), cyafatiriye Toni 10 za kawa tariki 16/11/2015, zari zijyanywe muri Uganda.
Ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda,umunya Eritrea Debesay Mekseb ukinira Bike Aid yo mu Budage niwe wegukanye umwanya wa mbere
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, aratangaza ko abatuye uyu mujyi badakwiye guhangayikishwa n’impinduka zihagaragara kuko biri mu biranga iterambere.
Mu gusoza icyumweru cyo kumenyekanisha amahirwe yo kuba muri EAC, abaturiye umupaka wa Rusumo basabwe kuwugirira isuku batera ibiti banabungabunga ibikorwa remezo.
Abaturage baturiye umupaka wa Rusizi ya mbere na Bukavu bakomeje kwibaza impamvu ikiraro gishya gihuza ibihugu byombi kidakoreshwa kandi cyaruzuye.
Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2015 mu ma saa mbeli n’igice, mu gishanga cya Base mu Karere ka Ruhango batoraguye umurambo w’umuntu ariko ntibamenya uwo ari we.
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko abana babo barwara bwaki kubera kutitwabwaho n’ababyeyi bombi.
Abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Bugesera barasabwa kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko ari byo bizatuma igera ku ntego zayo.