Abitwaje iminsi mikuru bakubaka binyuranyije n’amategeko basenyewe

Bamwe mu baturage bitwikiriye ikiruhuko cy’iminsi ine abakozi ba Leta bagize mu minsi ya Noheri maze bubaka mu buryo butemewe bibaviramo gusenyerwa.

Ikiruhuko cya Noheri cyatangiye ku wa gatanu tariki 25 Ukuboza 2015 kigeza ku wa mbere tariki 28 kuko hajemo n’ikiruhuko cy’impera z’icyumweru.

Mu minsi ine iyi nzu yari yuzuye.
Mu minsi ine iyi nzu yari yuzuye.

Mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, ubuyobozi bw’umurenge bwahagarikiye abantu bahasenya amazu bivugwa ko yari yubatse mu manegeka kandi bene yo bataratse ibyangombwa.

Niyitanga Felicien, Umukozi ushinzwe Ubutaka, imiturire n’ibikorwa remezo mu Murenge wa Runda, atangaza ko abasenyewe bari batangiye kubaka mu manegeka, bakaba baracunze abakozi badahari bakubaka.

Aragira ati “Ni inzu ebyiri twasenye mu Mudugudu wa Kibaya. Abo bantu batangiye kubaka guhera ku wa gatanu kugira ngo bizagere ku wa kabiri inzu barazitashye”.

Nubwo uyu mukozi avuga ko gahunda y’imyubakire mu Murenge wa Runda iri ku murongo ku buryo buri wese akwiye kuyubahiriza, hari abaturage batakira neza igikorwa cyo gusenyerwa, bakikoma bamwe mu bayobozi babegereye mu mudugudu ko ari bo baboshya kubaka kandi nyuma bakagira igihombo.

Ubuyobozi buvuga ko amazu yubakwa ahatemewe yose azajya asenywa.
Ubuyobozi buvuga ko amazu yubakwa ahatemewe yose azajya asenywa.

Umukeceru Ephrasie, utuye mu mudugudu wa Kibaya, ati “Kiriya ni igihombo baba bateza abaturage. None se umuntu ajya kubaka akagera ku isakaro bari he! Si uko baba bariye amafaranga!”

Niyitanga avuga ko abaturage bakunze kubagezaho ikibazo cya bamwe mu bayobozi babaka amafaranga mbere yo kubaka, ariko ko nta gihamya bababonera ngo bakurikiranwe. Ati “Abaturage baba bavuga ko batanze amafaranga, ariko tutabafatiye mu cyuho ntitwabakurikirana”.

Cyakora, akomeza na we ahamya ko bitumvikana ko inzu zubakwa iminsi irenze umwe hari inzego z’ibanze zibegereye. Ubuyobozi bw’umurenge ngo bukaba buzajya busaba ibisobanuro abayobozi b’inzego zegereye abaturage mu gihe hubatswe inzu itujuje ibyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka