Nyaruguru: Abakiragira inka ku gasozi baraburirwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buributsa abaturage bakiragira inka ku gasozi ko bitemewe, uzabifatirwamo ko azabihanirwa.
Bubitangaje nyuma y’aho bigaragariye ko hari bamwe mu baturage bakihisha ugasanga baragiye ku gasozi.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibi bturuka ku kuba inka zariyongereye cyane mu karere bitewe na gahunda ya “Gira inka”, ariko ubwatsi bwo bukaba butiyongera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko abaturage bakiragira ku gasozi bakwiye kubicikaho kuko bitemewe.
Asaba abayobozi gushyira imbaraga mu gufasha abaturage guhindura imyumvire bagatera ubwatsi bw’amatungo buhagije.
Ati ”Inka ziriyongera cyane kandi ni n’iterambere. Ariko na none ni iterambere riteza ibindi bibazo, kuko abaturage nta bwatsi bafite”.
Ku ruhande rw’abaturage bo nta wemera ko aragira ku gasozi yemwe n’uwo usanze aragiye ntakwemerera ko muganira kuko ahita yiruka n’inka akazita.
Hakizimana Martin wo mu Murenge wa Muganza yatwemereye ko twaganira kuri iki kibazo, ariko arahira yivuye inyuma ko nta muntu ukiragira inka ku gasozi.
Yagize ati ”Reka reka ndakurahiye nta muntu ukiragira ku gasozi”.
Hakizimana avuga ko gahunda yo kororera mu biraro ikiza abaturage babanje kutayumva neza, ariko ubu ngo bakaba baramaze gusobanukirwa n’akamaro kayo, ari na yo mpamvu ngo batakiragira.
Nubwo Hakizimana ahakana ko nta muturage ukiragira ariko, hirya no hino ku biro by’imirenge y’Akarere ka Nyaruguru ukunda kuhasanga inka zahafungiwe kuko zafashwe baziragiye ku gasozi.
Ba nyir’izo nka iyo bazisubizwa babanje gutanga amande ya 5000FRW kuri buri nka imwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|