Atunze umuryango kubera amandazi amaze imyaka 30 akora

Basigarira Yohani wo mu karere ka Musanze, arahamagarira urubyiruko kudasuzugura umurimo, kuko imyaka 30 amaze acuruza amandazi abayeho neza.

Basigarira w’imyaka 59, akorera aya mandazi azwi ku izina ry’imbada mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze ari naho atuye. Akazicururiza mu mujyi wa Musanze ku buryo bimutunze we n’umuryango w’abantu icumi.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Musanze bemeza ko harimo abagisuzugura akazi bumva ko badashobora kugakora kandi nyamara atari ko byagakwiye kugenda kuko nk'imbanda zikorwa n'umusaza Basigarira bazigura bazirwanira.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Musanze bemeza ko harimo abagisuzugura akazi bumva ko badashobora kugakora kandi nyamara atari ko byagakwiye kugenda kuko nk’imbanda zikorwa n’umusaza Basigarira bazigura bazirwanira.

Basigarira avuga ko gucuruza imbada bimufitiye akamaro kuko ashobora kuzigama 2.500Frw ku munsi, kuko nta munsi washira atagurishije imbada n’imwe.

Basigarira avuga ko mbere yo gutangira gukora imbada zizwi nka “Gasaya”, yakoraga utunyamageri. Ariko yaje gusanga nta nyungu abonamo, atangira gukora aya mandazi ngo hari icyo amaze kugeraho.

Ati “Bimaze kungeza ku kintu gikomeye cyane, ngaburira abana babiri barashatse ubwo n’umunani hamwe nanjye n’umugore tukaba i cumi, ndabagaburira ibirayi ntibabibura, agasabune ntikabura.

Naguzemo inka ibyara indi, naguzemo ihene eshatu ntanga ibihumbi 45, naguzemo n’isambu nyinshi kandi ku munsi mbona inyungu ya 2.500Frw.”

Basigarira ku munsi acuruza imbada z'ibihumbi 20Frw.
Basigarira ku munsi acuruza imbada z’ibihumbi 20Frw.

Basigarira asaba urubyiruko kutajya rusuzugura akazi, bagakura amaboko mu mifuka bagakora kuko byabafasha nkuko nawe bimufashije.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Musanze bemeza ko harimo abagisuzugura akazi, bumva ko badashobora kugakora, mu gihe ubucuruzi bw’aya mandandi bugira abaguzi benshi.
Kamana Theophile uri mu kigero cy’imyaka 27, avuga ko nta murimo wagakwiye kuba usuzuguritse ariko ngo bamwe mu rubyiruko haribyo badashobora gukora.

Ati “Abasongareri baba bavuga bati ese ntago naba amavuta nayashize mu mutwe ngo ngerekeho igikarito nangwa se ngo abakobwa bari bumbone ndi i niga (Nigger).

Ariko niko bagenda biveteza ugasanga umusaza ari kutaryana amafaranga kandi twakagombye kuba aritwe twakagombye kuyakorera.”

Basigarira avuga ko ku munsi acuruza imbada zifite zifite agaciro k’ibihumbi 20Frw, ku buryo akuramo inyugu y’amafaranga ibihumbi 2500. Agurisha ku biciro bitandukanye guhera kuri 50Frw kugeza kuri 200Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka