Mu rwego rwo kugabanya imanza no kwigisha abaturage uburenganzira bwabo, kuri uyu wa 30 Ukuboza 2015, mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe, abaturage basobanuriwe amategeko atandukanye n’uburyo baharanira uburenganzira bwabo mu gihe barenganye.

Abaturage basobanuriwe amwe mu mategeko agenga imitungo y’imukanwa n’itimukanwa, amategeko arengera uri mu karengane, amategeko agenga abashakanye, amategeko agenga izungura n’uburyo n’aho bagana mu gihe bahuye n’ibibazo bitandukanye.
Alphonsine Mukansonera atuye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Cyanika, atangaza ko nyuma yo kwigishwa ibijyanye n’amategeko n’uburenganzira batazongera guheranwa n’ibibazo.

Yagize ati “Twamenye aho tugomba kugana, niba ari uwahohotewe afite kujya mu bunzi, niba ari umutungo uri munsi ya miriyoni 5 akajya mu bunzi nabo bakamurenganura kuko babiherewe uburenganzira, banadusobanuriye ibibazo bijyanye n’ubutaka n’inzira bicamo.”
Mukansonera yakomeje avuga ko impamvu bahuzagurikaga bagahora no munza ari ukutamenya amategeko n’uburenganzira bwa muntu.
Ati “Namenye uburenganzira bwanjye, kubera kutamenya amategeko ntusobanukirwe ibyo ari byo, bituma ugira ibibazo byinshi ntumenye naho werekeza, ariko ubu hari aho bituvanye hari naho bitujyanye.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika, nkuko Gitifu Chrisostome Ndorimana abitangaza, ngo kwigisha abaturage amategeko n’uburenganzira bibagenga bituma abaturage bava mu manza zidakenewe.
Ati “Dushimira Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi gaturika ya Gikongoro, idufasha guhugura abaturage k’uburenganzira n’amategeko, nko ku makimbirane y’ubutaka, hari abayagirana bitakagombye, bityo izi nyigisho zikadufasha kugira ngo babyumve neza.”
Ibibazo ubuyobozi bwakira, 70% bituruka ku kuba abaturage badasobanukiwe amategeko n’uburenganzira, ariko uko bigishwa bikazagabanya imanza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|