Ibuka yishimiye imikirize y’urubanza rwa Rwabukombe

Nyuma y’aho urukiko rwa Frankfurt rukatiye Umunyarwanda Rwabukombe kugira urahare muri Jenoside, Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa Ibuka yatangaje ko uwo muryango wishimiye imikirize y’urubanza.

Onesphore Rwabukombe yari yarakatiwe muri Gashyantare 2014, igihano cyo gufungwa imyaka 14 ariko urukiko rukuru rw’ubujurire mu budage rwatesheje agaciro icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze kuko ngo rusanga icyo gihano ari gito cyane ugereranije n’uburemere bw’ibyaha ashinjwa.

Onesphore Rwabukombe hagati y'abacamanza
Onesphore Rwabukombe hagati y’abacamanza

Ibyaha Rwabukombe ashinjwa harimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga 400 bari bahungiye ku Kiriziya ya Kiziguro, aho Rwabukombe yategekaga, nyuma bakaza kwicwa ku itariki 11 Mata 1994. .

Mu rubanza rwa mbere muri 2014, abacamanza bananiwe kwemeza niba Rwabukombe ibyo yakoze yarabikoze agambiriye gukora jenoside cyangwa se niba yafatwa nk’umufatanyacyaha.

Mu rukiko rw’ubujurire, Abacamanza bemeje ko ibikorwa bya Rwabukombe byari bigamije kwica ubwoko bwose, atari abantu bamwe na bamwe. Nicyo cyatumye urukiko rwanzura ko Rwabukombe ahabwa igufungo cya burundu kandi akaba atemerewe gukomereza igihano cye hanze.

Rwabukombe, ufite imyaka 58 yangiwe gutanga ubuhamya mu rubanza rwe, bituma abacamanza baca urubanza bagendeye gusa ku bimenyetso bahari, nkuko bitangazwa na Josef Bill, perezida w’urukiko rwa Frankfurt.

Nk’uko byavuzwe n’umucamanza Josef Bill " Ntibyumvikana, ni nko gukaraba amaraso. Uregwa ameze nk’uwari mu kidendezi cy’amaraso igihe yatangaga ambwiriza yo gukomeza kwica,".

Uru rubanza rubaye urwa mbere rwerekeye Jenoside yo mu Rwanda ruciwe n’inkiko zo mu Budage. Itegeko ry’Ubudage riha inkiko zo muri icyo gihugu ububasha bwo gucira imanza abantu bakoze ibyaha by’intambara, Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ku ruhande rwa Ibuka nk’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, baravuga ko bishimiye uwo mwanzuro w’urukiko rwo mu Budage aho rwahinduye imyanzuro y’urukiko rw’ibanze,rukongera igihano cyahawe Rwabukombe,aho kuba imyaka 14 y’igifungo, akaba yahawe igifungo cya burundu, mu gihe izindi nkiko, nk’urukiko rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzaniya rwagiye rugabanyiriza abantu ibihano. Nk’uko bitangazwa na Jean Pierre Dusingizemungu, umuyobozi wa Ibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nta muntu numwe utakwishimira imikirize y’uru rubanza rwose. Ubudage bwakoze neza cyane

Ferdinand yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka