Huye: Korari Ijuru yasusurukije Abanyehuye bayisaba kongera ibitaramo
Mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2015, Korari Ijuru ya Paruwasi Katedarari ya Butare yasusurukije Abanyehuye mu gitaramo cy’urunyurane rw’indirimbo za Noheri.
Mu ndirimbo baririmbye, hari higanjemo izo mu Kinyarwanda ndetse no mu Cyongereza. Zimwe zaririmbwe n’abafite amajwi aranguruye baririmba ari bonyine (solistes), izindi ziririmbwa n’itsinda ry’abasanzwe baririmba bonyine, izindi na zo ziririmbwa na korari yose.
Abaje muri iki gitaramo batashye bishimye. Umubyeyi umwe, mu nzira ataha yagize ati “Nishimye, nishimye cyane!”
Jean Pierre Nzabahimana, utuye mu Mujyi wa Butare, na we yagize ati “Njye sinari nzi ko habaho korari iririmba gutya. Ahubwo niba bishoboka nanjye bazanyemerere njye kuyiririmbamo ! Byandenze, byandenze cyane.”
Dr. Marguerite Murebwayire na we wari witabiriye iki gitaramo, gihumuje yagize ati “Turanezerewe. Ziriya ndirimbo baturirimbiye zari isengesho rikomeye.”
Abitabiriye igitaramo kandi bagaragaje n’ibyifuzo. Nzabahimana ati “Iyaba byakundaga ngo baturirimbire nka buri kwezi.” Dr. Murebwayire na we ati “icyo nifuza ni uko Korari Ijuru yazajyana iki gitaramo n’ahandi.”
Kuri ibi byifuzo byo kugira ibitaramo kenshi ndetse no kujya hanze ya Huye, Perezida wa Korari Ijuru, Pontien Bizimana, avuga ko na bo bifuza kubikora ariko ko babibuzwa n’ubushobozi.
Ati “Gukora igitaramo bisaba amafaranga menshi. Hano i Butare bidusaba byibura miliyoni y’imyiteguro kandi nta matike cyangwa kugaburira abaririmbyi birimo. Kubera amikoro, ntabwo twarenza ibitaramo bibiri mu mwaka.”
Naho ku bijyanye no kuba Havugimana na we yakwemererwa kujya muri Korari Ijuru, Bizimana ati “Umuntu wese ubishaka yaza. Si na ngombwa kuba azi kuririmba, twamwigisha. Icya ngombwa ni ubushake.”
Iki gitaramo cyabaye nyuma y’uko n’ubundi mu kwezi kwa munani Korari Ijuru yari yakoze ikindi cyo kwizihizanya n’Abanyehuye umuganura no kwishimira umwanya wa mbere Akarere ka Huye kari kagize mu kwesa imihigo. Ngo bishoboka ko mu bihe bya Pasika na bwo bazongera gususurutsa Abanyehuye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kuduha amakuru. Eh, Joyeuse nawe kumbe arabeshya? Nonese igitaramo cyo mu kwa 8 chorale Ijuru yatangiye kugitegura iziko Akarere ka Huye kazaba akambere mu mihigo?Aho urabeshye cyane.Plz try to be christian!
Chorale Ijuru mwaturuhuye stress zoze twagize muri uyu mwaka dusoza! Mukomereze who, Viva Ijuru