Ngororero: Guhana abishyingira byagabanyije ubuharike
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yemeza ko guca amafaranga abishyingira bitemewe n’amategeko no kubatandukanya byagabanyije ingeso y’ubuharike .
Uyu muyobozi urangiza manda ye kuri uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2015, avuga ko mu myaka ibiri ishize ngo ubuharike bwaragabanutse ndetse hamwe na hamwe ntibukiharangwa muri aka karere, nk’uko abivuga.

Ibi ngo ni umusaruro waturutse ku gutandukanya abishyingira mu buryo budakurikije amategeko hakoreshejwe ubujyanama ku bashatse bwa mbere n’imbaraga ku bagabo cyangwa abagore bafite abandi bashakanye.
Ruboneza agira ati “Twabafatiye ingamba zikomeye aho iyo dufashe abishyingiye n’iyo baba badasanzwe barashatse tubagira inama yo kubireka bagaca mu nzira nyazo. Abagabo basanzwe bafite abandi bagore iyo tubafashe tubaca ibihumbi icumi kuri buri muntu kandi tukabatandukanya”.
Ruboneza akomeza avuga ko iyi migirire ari yo yatumye ubuharike bugabanuka muri aka karere bwari bwarabayemo akarande, n’ubwo hatarakorwa ubushakshatsi bushingiye ku mibare.
Ubwo hafatwaga ibyemezo byavuzwe haruguru, kuva mu myaka 2 ishize, bamwe mu baturage n’abayobozi b’inzego zibanze babifataga nk’ibitazatanga umusaruro. Umwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge muri aka karere yagize ati“Biriya ndabona bitaba umuti w’ikibazo kuko noneho bazajya babikora mu ibanga rikomeye. Ikiza ni ugukoresha ubukangurambaga binyujijwe mu buryo ubwo ari bwo bwose, nko mu nama n’abaturage, mu miganda, mu nsengero n’amadini n’ahandi”.
N’ubwo adahakana ko ubujyanama bwagize uruhare mu guca iyi ngeso, Ruboneza we yemeza ko gucibwa amafaranga no gushyirwa ku karubanda ari kimwe mu byo abantu batinye bityo bagahitamo gushaka mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa kudaharika igihe basanzwe barashatse.
Guca ubuharike hifashishijwe guca amafaranga ababifatiwemo no kubatandukanya bikaba byaremejwe n’inama njyanama y’aka karere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|