Kudahabwa itumanaho ngo bidindiza imikorere y’abajyanama b’ubuzima

Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Kayonza baravuga ko gutanga amakuru ku nzego bakorana bitakiborohera bitewe n’uko batagihabwa amafaranga y’itumanaho ku gihe.

Bari barahawe terefoni zizajya zibafasha guhanahana amakuru n’inzego z’ubuzima bakorana na zo, ndetse bakanahabwa amafaranga y’itumanaho yo gukoresha muri izo terefoni.

Abajyanama b'ubuzima bavuga ko kuba batakibona amafaranga y'itumanaho bituma badahanahana amakuru n'inzego bakorana.
Abajyanama b’ubuzima bavuga ko kuba batakibona amafaranga y’itumanaho bituma badahanahana amakuru n’inzego bakorana.

Gusa, abo mu Karere ka Kayonza bavuga ko hashize amezi asaga abiri batabona ayo mafaranga y’itumanaho ku gihe.

Mukarubiri Vanisi, wo mu Murenge wa Mwili, agira ati “Hari amafaranga twahabwaga y’itumanaho tukabasha kuvugana n’abo dufatanyije mu bintu bijyanye n’ubuzima, ariko ubu ntibigishoboka.”

Muhawenimana Mathias ukuriye Abajyanama b’Ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Nyakabungo mu Murenge wa Mwili, we abisobanura agira ati “Mu kwezi gushize twayabonye ukwezi kurangiye, muri uku kwezi ntiturayabona. Iyo udafite 100 ngo ushyire muri terefoni ntushobora kuvugana n’undi mujyanama cyangwa ngo ukore indi serivisi.”

Uretse ikibazo cy’amafaranga y’itumanaho, abajyanama b’ubuzima batakibona nk’uko byahoze, hari n’abavuga ko terefoni bari barahawe zagiye zisaza ku buryo bibangamira inshingano biyemeje zo gufatanya n’inzego z’ubuzima kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Agira ati “Amaterefoni dufite amaze imyaka iri hagati y’irindwi n’umunani, usanga nyinshi zarapfuye, ugasanga ubutumwa bwihuta (Rapid sms) butagitangwa neza. Tugerageza uko dushoboye amakoperative akaguriza abanyamuryango bakagura izindi terefoni ariko na zo iyo zipfuye biba ari ikibazo.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Nathan Mugume, avuga ko higeze kuba ikibazo rusange cya tekiniki kuri terefoni z’abajyanama b’ubuzima kiranakemurwa. Gusa, ngo bagiye kugenzura niba cyarasubiriye gishakirwe umuti.

Ati “Higeze kuba ikibazo tekiniki kirakemuka, ubwo twakongera tukareba niba kigihari ariko hari igihe cyigeze kubaho turagikemura.”

Urwego rw’abajyanama b’ubuzima bamwe barufata nk’inkingi ubuzima rusange bw’abaturage bufatiyeho, bashingiye ku kazi bakora ko gukurikirana ubuzima rusange bw’abaturage umunsi ku munsi.

Mu gihe ikibazo cy’iryo tumanaho kitakemuka vuba ngo bikaba bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa bamwe mu baturage bakurikiranwa umunsi ku munsi n’abajyanama b’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka