Nyanza: RTUC yahawe ubutaka bwa Hegitari 3 ku buntu
Ishuli rikuru rya RTUC ryeguriwe n’Akarere ka Nyanza ubutaka bwa Hegitari 3 z’ubuntu mu rwego rwo kureshya ibikorwa byaryo by’ishoramari.
Uyu mwanzuro wo kwegurira ubutaka bw’ubuntu ishuri rikuru ry’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC) wemejwe n’inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukuboza 2015.
Ubwo butaka bw’Akarere ka Nyanza buherereye ahitwa mu Gihisi mu karere ka Nyanza gusa ishuli rya RTUC ryari ryabusabye bwose uko ari hegitari 10 kugira ngo hubakwe ihoteri y’icyerekezo ndetse n’ishuli ryigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo.
Inama Njyanama ubwo yari iteranye yasuzumye ubwo busabe bwari bushyigikiwe na bamwe abandi babwamagana maze yemeza ko nta mpamvu yo kwegurira ubwo butaka ishuli ryigenga.
Umwe mu bajyanama bagize inama Njyanama yabyamaganye agira ati: “Niba RTUC ishaka gushora imari izigurire ubutaka bwayo ibubyazeho inyungu ariko ubutaka bwa Leta ntibupfe gutangwa ku muntu wikorera”.
Ibi byakuruye impaka zafashe umwanya munini mu nama Njyanama y’akarere ka Nyanza kugeza ubwo hasabwe ko ishuli rya RTUC rihabwa nibura ubutaka bwa hegitari 3 bushobora kuzongerwa mu gihe bagaragaje ibikorwa by’ishoramali bijyanye n’icyerekezo akarere ka Nyanza gafite mu myubakire igezweho.
Bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa na bamwe byashyigikiye ko ubwo butaka butangwaho igice gito byaje kwemezwa.
Icyakora ishuli rya RTUC hatangwa igitekerezo cy’uko na ryo ryajya rigira umubare w’abana batishoboye mu karere rifasha kuryigamo.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yari iyobowe na Ir Rucweri Hormisdas yemeje binyuze mu matora ko ishuli rya RTUC rihabwa ubutaka bwa hegitari 3 bukazubakwaho inyubako z’ishuli n’ihoteri bijyanye n’igihe bitakorwa mu gihe cy’imyaka 3 rikamburwa ubwo butaka.
Ku bijyanye n’ubusabe bw’ubutaka bwa Hegitari 10 ishuli rikuru rya RTUC ryari ryanditse risaba bwo bwatewe utwatsi bwamaganwa n’abagize inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yatangaje ko mu byo bashyize imbere ari ukorohereza abashoramali bazana mu karere ibikorwa by’iterambere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye ntagiye kure y’igitekerezo gitanzwe ndumva biteye kwibaza uko buriya butaka bwatanzwe nzaba mbarirwa
Biteye kwibaza byinshi!!!!!!!
Umushoramari wigenga ahabwa ubutaka bwa Leta ku buntu ate?
Ibikorwaremezo bya Leta nk’ibitaro,amashuri ya Leta,inyubako za Leta n’ibindi muzabyubaka he nimumara gutanga ubwo butaka?