Pusher yegukanye Kinyaga Award 2

Harerimana Olivier uzwi nka Pusher ni we waraye wegukanye irushanwa rikomeye Kinyaga Award 2 rihuza abahanzi ba Nyamasheke na Rusizi.

Mu birori byitabiriwe n’abantu benshi , abahanzi bagera ku 10 barushanyijwe kwiyereka abakunzi babo mu dushya dutandukanye kandi bacuranga ku buryo kamere (live).

Pusher n'abaririmbyi birabye ingondo binjiye bacanye umuriro.
Pusher n’abaririmbyi birabye ingondo binjiye bacanye umuriro.

Akimara kwegukana iri rushanwa rikomeye mu Kinyaga, Pusher, w’imyaka 20 ukomoka mu Karere ka Rusizi yavuze ko atunguwe cyane agereranyije n’abo bari bahanganye.

Yemeza ko Kinyaga Award ari irushanwa ridasanzwe kandi rizatuma impano z’abakiri bato zitera imbere kandi zigateza imbere igihugu.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane, hano hari abahanzi b’abahanga kandi bategura cyane ibyo bari bukoreshe. Sinari nzi ko nabatwara umwanya wa mbere, gusa nari nakoze neza ndizera ko nzakomeza gukora neza nkagera no ku rwego rwisumbuye mu buhanzi bwanjye”.

Dig Dog (useka) wegukanya Kinyaga Award 1 na we yari ahari.
Dig Dog (useka) wegukanya Kinyaga Award 1 na we yari ahari.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Getete Cetherine, yavuze ko Kinyaga Award imaze kugaragaza ko ari irushanwa rikomeye kandi rikwiye gushyigikirwa uko bishoboka.

Yabijeje ko Akarere ka Nyamasheke kazakora ibishoboka byose iri rushanwa rigakomeza kugenda neza.

Yagize ati “Bigaragara ko iri rushanwa rimaze kugera ku rwego rwo hejuru, iyi nzu mberabyombi imaze kuba ntoya. Tuzakora uko dushoboye rikomeze gutera imbere kandi ubufasha bwacu buzakomeza kugira ngo impano zanyu zikomeze gutera imbere”.

Umuhanzi wa mbere yahembwe igikombe ndetse ahabwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 100 abandi batatu bahabwa ibihumbi 50.

Hari abafana benshi bo mu nzego zitandukanye kandi wabonaga banyuzwe.
Hari abafana benshi bo mu nzego zitandukanye kandi wabonaga banyuzwe.

Iri rushanwa ritegurwa n’inzu y’umuziki ya Boston Records ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Urubyiruko cya Nyamasheke, bigaterwa inkunga na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Inama Nkuru y’Urubyiruko, Kibogora Polytechinic ndetse na Café de l’Ouest.

Umuhanzi wa mbere yabaye Pusher akurikirwa na Master P,uwa gatatu aba The Pax Masunzu, uwa kane aba King Peace hamwe na Enjoy,uwa gatandatu aba P2 Sean Jon, uwa karindwi Sister Lina na Frezzo boy,uwa cyenda aba TJ uwa cumi aba Uncle G.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

hano iwacu dufite

muhoza yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

oyeee! pasher pe uwo musore yaragikwiye kuko arashoboye san

tuyizere emmy yanditse ku itariki ya: 29-12-2015  →  Musubize

kbs uyu mwana pasher kinyaga yarayikwiye pe ngewe nkimubona muri rod sho yambere nahiseko mwubaha uburyo ateguramo stej ntamuhanzi wamwigezaho mubo tuzi bakomeye ahubwo nkamwe mumube hafi turebeko yagera kure pasher ndamwemera cyaNE

tuyizere emmy yanditse ku itariki ya: 29-12-2015  →  Musubize

igikosi warugikwiriye kuko wakoze neza pe ahubwo bashake uburyo wagera no muri Guma Guma kuko urashoboye

Francis yanditse ku itariki ya: 29-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka