Mu ruzinduko abagize itsinda ry’ubutabera bagize kuri uwu wa 29 Ugushingo 2015, aho barebaga ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga imwe n’imwe yo muri uru rwego rigeze, bishimiye ko imirimo yo kubaka inzu (Forensic Laboratory) izajya ikorerwamo ibi bizamini irimo kwihutishwa.

Umuhuzabikorwa w’urwego rw’ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko iri suzumiro ry’ibizamini bikomeye kandi bikenerwa cyane niryuzura ari intambwe ikomeye u Rwanda ruzaba ruteye.
Agira ati "Iyo ushinja umuntu mu manza nshinjabyaha ugomba kuba ufite ibimenyetso simusiga kandi bifatika bituma avoka we, umucamanza n’abandi bafite uruhare mu rukiko babiheraho bityo na nyir’ubwite ntaburane urwa ndanze ku buryo bihita byoroshya iburanisha".
Iri suzumiro rizaba riri ku rwego mpuzamahanga kuko ngo n’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo bizajya biryiyambaza cyane ko na byo byajyaga bibikoreshereza mu gihugu cy’Ubudage cyangwa muri Afrika y’Epfo bibihenze kandi n’ibisubizo bikaboneka bitinze.
Ngo bizatuma aya amafaranga yajyanwaga mu bihugu by’amahanga aza mu Rwanda akazafasha kongera ubushobozi bw’iri suzumiro.
Nabahire yagize ati "Iyi laboratwari izafasha guzapima ADN, amacandwe hakamenyekana nyirayo, aho intoki zafashe, ndetse nibishoboka izashyirwa ku rwego rwo hejuru aho izasuzuma imboni ku buryo hifashishijwe ibyuma bifata amashusho (camera), ushakishwa anyuze hafi aho azahita afatwa".

Nabahire yongeraho ko iri suzumiro niritangira gukora rizihutisha umurimo w’umugenzacyaha, uw’ubushinjacyaha n’ibikorwa by’inkiko muri rusange bityo ubutabera bugere ku bantu benshi.
Umushinga wo kubaka iri suzumiro riri mu Bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kcyiru, watangiye muri 2013, bikaba biteganyijwe ko rizaba ryuzuye muri Kamena 2016, ibikoresho byose byashyizwemo ndetse n’abakozi bazabikoresha barangije guhugurwa, byose bikazatwara miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
And how about the DNA test? For people who deny children?
Thank you KT. You are the best!
Ndumva ubugenzacyaha bwa polisi busubijwe ndetse n’ibitaro muri rusange kuko ubundi ibi bizamini byakundaga kwerekezwa mu budage iyi intambwe nziza.