Komisiyo y’Igihugu y’Abana iriyama ababyeyi bajugunya abana bavukana ubumuga
Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) irasaba Abanyarwanda kumva ko nta mwana wagombye kujugunywa kuko yavukanye ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC, Uwera Claudine Kanyamanza, avuga ko guta umwana wavukanye ubumuga binyuranye n’inshingano z’ababyeyi kandi ko bagomba gukomeza kwibuka ko aho kumujugunya washaka abagufasha kumwitaho.

Mu Karere ka Muhanga, hamwe mu harererwa abana b’imfubyi bafite ubumuga, hagaragara abana b’imfubyi bajugunywe kubera ubumuga bavukanye bakaba bitabwaho n’ikigo HRD gikora ubuvugizi bw’abana bafite ubumuga.
Benshi muri abo bana bafite ikibazo cy’ubumuga bw’ingingo, ariko ngo abafite ubwo mu mutwe ni bo bahura n’ikibazo cyo guhabwa akato kurusha abandi.
Umuhuzabikorwa wa HRD, Mukamwezi Léoncie, avuga ko yiyemeje gushinga ikigo kibitaho nyuma yo kubona ko ikibazo cyabo gihangayikishije, ariko kubera ko nta babyeyi bagira, byabaye ngombwa ko bandikwa ku Murenge wa Nyamabuye icyo kigo kibarizwamo bitwa ab’Akarere ka Muhanga.

Kugira Umubyeyi nka Leta ariko byaniyongereyeho kubita amazina no kubaha uburenganzira bwo kugira idini ari na yo mpamvu babafashije kwigira batisimu bahawe kuri uyu wa 29 Ukuboza 2015.
Bamwe mu bana babatijwe bavuga ko ari andi mahirwe babonye kuko nubwo nta rangamimerere ry’umuryango bakomokamo, batangiye kwibona mu muryango nyarwanda kubera ko babonye ababyeyi ba batisimu.
Frank Habimana afite ubumuga bw’ingingo, akaba ku myaka 21 ari bwo abatijwe kuko yatawe akiri umwana mutoya, avuga ko bituma atagira amahirwe yo kwitabwaho n’ababyeyi.

Habimana ngo yazanywe na CICR imushyikiriza HRD ariko ngo ubu ibyishimo afite biramurenga kuko yabonye umubyeyi n’ubwo atari uw’umubiri.
Agira ati “Natoraguwe n’umuzungu witwaga Frank anyita n’izina Frank, numva ko ubu umubyeyi wanjye ari Leonsiya. Abana bafite ubumuga bafite akarengane gakomeye ariko ndishimye kuba nabonye undi mubyeyi”.
Ikigo cya HRD gicumbikiye abana basaga 100 bafite ubumuga, abagera kuri 33 batawe n’ababyeyi, Akarere ka Muhanga kakaba kariyemeje kubakira abamaze gukura kuko usanga bakibana n’abatoya bakiga.
Ohereza igitekerezo
|
Ni ibyigiciro kubona umubyeyi mu byumwuka kdi twarabuze ababyehi batubyaye gusa imana ijye ikomeza kubarinda
Ni ibyigiciro kubona umubyeyi mu byumwuka kdi twarabuze ababyehi batubyaye gusa imana ijye ikomeza kubarinda