Gakenke: Barasaba kwishyurwa amafaranga asaga miliyoni 16 bakoreye

Abatuye mu Karere ka Gakenke bakoze imirimo yo gutera ibiti ku nkengero z’imihanda n’amashyamba ya leta, barasaba rweyemezamirimo wabakoresheje kubishyura

Abakoze iyi mirimo basaga 1500 bavuga ko bakoreshejwe na company yitwa OPEDSA guhera mu mwaka wa 2014 kugeza no muri 2015, ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa kandi nyamara akazi bagombaga gukora baragakoze.

Bimwe mu biti byatewe n'abaturage bakamburwa na rwiyemezamirimo asaga miliyoni 16
Bimwe mu biti byatewe n’abaturage bakamburwa na rwiyemezamirimo asaga miliyoni 16

Kutishyurwa amafaranga bakoreye ngo byabagizeho ingaruka, kuko uretse kuba hari abataratangiye mituweri igihe, hari n’abagurishije ibyo bari batunze kugirango bakemure ibibazo bahuraga nabyo.

Nsanzamahoro Focus wari uhagarariye iyi mirimo mu Mirenge ya Kivuruga, Busengo na Cyabingo, avuga ko yishyuza amafaranga ibihumbi 247 kandi kuba atarayishyuwe bikaba byaragize ingaruka ku rugo rwe.

Ati “Narahombye kuko niba naravaga murugo ngiye ku murimo nkakora simpembwe ubwo urumva ko urugo rwasubiye inyuma, utuntu twinshi nari mfite byagiye bituma ntugurisha kuko umugore yararwaye ajya mu bitaro amaramo amezi abiri nanjye ndi mu kazi nkamubwira impa na make mvuze umugore ati wapi, bigatuma ngurisha icyari murugo birangira nanjye anyambuye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avuga ko mbere bagisaba rwiyemezamirimo kwishyura abaturage, yavugaga ko abasigayemo miliyoni zitarenze ebyeri.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kivuruga bavuga ko bakoze imirimo yo gutera ibiti bakamburwa na Rwiyemezamirimo barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kivuruga bavuga ko bakoze imirimo yo gutera ibiti bakamburwa na Rwiyemezamirimo barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye

Ati “Mbere tukimusaba kwishyura abaturage izo miliyoni 16, yavugaga ko asigayemo abaturage miriyoni 2.5, kandi hari ibimenyestso bigaragaza aho bagapita bagiye bandika imibyizi y’abaturage. Ubu twarimo tukimushakisha dukoresheje na police n’izindi nzego kugira ngo badufashe barebe aho ari, aramutse abonetse yagombye kwishyura abaturage kuko nibo bakoze iyo mirimo yose”.

Uwimpaye Fidel rwiyemezamirimo ushinjwa kwambura abaturage yakoresheje, we ntabyemera kuko avuga ko umushinga wa Paref yakoreye wamwimye amafaranga ngo yishyure abaturage kuburyo ateganya no kubarega bakazakiranurwa n’amategeko.

Ati “Jyewe ntabwo nigeze nifuza kuyafataho, n’ubundi yasigayeyo nyageneye abaturage ntabwo ari jye uyakeneye, ahubwo jye ndikugirango nzabarege kuko banze kuyampera abaturage, niba batayampa nibayampere abaturage kuko nabahaye ama list y’abaturage nakoresheje mbereka amafaranga bagomba guhembwa buri mwe barambwira ngo barayabaha bageze aho barabihagarika”.

Abaturage 1520 bo mu Mirenge 10, hakiyongeraho 7 barimo abatekinisiye n’abangirijwe nibo bavuga ko bambuwe na OPEDSA miliyoni 16.588.100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka