Ngo barembejwe n’ubujura bw’amatungo
Abatuye mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana ngo barembejwe n’ubujura bw’amatungo magufi bumaze iminsi bugaragara muri uwo murenge.
Icyo kibazo ngo kigaragara mu mu tugari dutandukanye tw’uwo murenge, ariko cyane cyane mu duhana imbibi n’indi mirenge ituranye n’uwa Karenge.

Abaturage bavuga ko ari ikibazo gihangayikishije kuko “urangaye gato asanga itungo rye baritwaye bigatuma hari abatakigira umuhate wo kugura amatungo” nk’uko abo twavuganye babidutangarije.
Ruzindana Gabriel ati “Ikibazo cy’ubujura muri Karenge kirakabije. Ihene niba nyiziritse arancunga ngiye mu gikari akaza agahita ayitwara, no ku manywa barazitwara.”
Munyarusisiro Anaclet we avuga ko ubwo bujura bwaciye abantu intege. Ati “Ubu nta muntu ukirirwa agura itungo. Urigure urigurire umujura? Amazu barayamaze inzugi barakura (...) sinzi ibyuma bagira, urugi barukuraho mu kanya nk’ako guhumbya.”
Nubwo abenshi mu biba i Karenge badakunze gufatirwa mu cyuho n’abaturage, n’uwo bafashe bakamushyikiriza ubuyobozi rimwe na rimwe ngo ntibumuryoza ibyo yakoze.
Abo twavuganye bavuga ko bibaca intege bagasanga ikibazo cy’abo bajura kirenze ubushobozi bw’abaturage.
Umwe mu bigize kwibwa yagize ati “Umujura uramufata bamuzana ku murenge wenda yariye ihene, wajya kugera mu rugo ugasanga yagutanzeyo ugasanga arakubwira ati ‘wowe tuzabonana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Marc Rushimisha, yemera ko ubwo bujura buhari, akavuga ko ababukora kenshi amatungo bibye bayajyana mu yindi mirenge.
Gusa, ngo batangiye gukorana n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’indi mirenge mu rwego rwo guhererekanya amakuru kuri abo bajura, akizeza abaturage ko ubuyobozi buzakomeza kubacungira umutekano wabo n’ibyabo.
Ati “Twafashe ingamba zo guhererekanya amakuru ku buryo mu minsi ishize twafashe abajura batanu bari bamaze kwiba ihene zirindwi n’ingurube ebyiri. Tuzakomeza kurindira abaturage umutekano n’ibyabo.”
Abaturage twavuganye bavuga ko kwiyongera k’ubwo bujura bishobora kuba bifitanye isano n’inzara bamwe mu baturage bafite, bitewe n’uko hari abatarabashije kweza kubera izuba ryinshi ryacanye rikabangiriza imyaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|