Perezida wa Mozambique Daniel Chapo arasura u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Chapo ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rwe rwa mbere nk’umukuru w’Igihugu agiriye mu Rwanda.

Uru ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye z’ubufatanye cyane cyane mu by’umutekano.

Biteganyijwe ko Perezida Daniel Chapo yakirwa na mugenzi we Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Chapo yatowe mu Kwakira umwaka ushize, ndetse yaherukaga guhura na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ubwo bombi bitabiraga inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Abeba muri Gashyantare uyu mwaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka