Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique i Kigali
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yageze mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo byibanze ku ngingo z’ingenzi z’ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Uru rugendo ruje gushimangira ibiganiro abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye muri Gashyantare uyu mwaka i Addis Ababa muri Etiyopiya, ubwo bahuriraga mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Inama itegura uruzinduko rw’umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa 26 Kanama iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Gen(Rtd) James Kabarebe ku ruhande rw’u Rwanda, afatanyije na Maria Manuela dos Santos Lucas, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa
Ubwo Perezida Chapo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Mu bandi bamwakiriye kandi harimo Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye, n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Havugiyaremye Aimable ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Chapo asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ndetse akaza kwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakaza kugirana ibiganiro kibera mu muhezo muri Village Urugwiro.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|