Urubanza rwa RTD Brig Gen Rusagara na Col Byabagamba rwongeye gusubikwa

Urubanza ruregwamo Rtd Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Rtd Sgt Kabayiza Francois rwongeye gusubikwa.

Urwo rubanza rubera ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, rwongeye gusubikwa kuri uyu wa 29 Ukuboza 2015, nyuma y’uko abaregwa uko ari batatu bagaragaye mu rukiko nta bunganizi bafite, bagasaba ko bataburana kuko batunganiwe.

Urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba rwongeye gusubikwa (Photo archive).
Urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba rwongeye gusubikwa (Photo archive).

Iburanisha ritangira, Umwanditsi w’urukiko yabanje gusoma ibyabaye mu iburanisha riheruka.

Yavuze ko ku wa 14 Ukuboza 2015, ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko inyandiko ishinja abaregwa ariko ikaba itari isobanutse neza, urukiko rugasaba ko urubanza rwasubikwa, hagakorwa iperereza ryimbitse kuri iyo baruwa, urubanza rukimurirwa tariki ya 28 Ukuboza 2015.

Yakomeje avuga ko rwaje gusubikwa kuko iyo tariki yahuriranye n’umunsi w’ikiruhuko, rukimurirwa ku munsi ukurikiyeho w’akazi ari wo tariki ya 29 Ukuboza 2015, nk’uko amabwiriza y’Urukiko rw’Ikirenga abiteganya.

Nyuma yo gusomerwa iyo ncamake y’iburanisha riheruka ndetse bagasobanurirwa impamvu y’isubikwa ry’urubanza, ababurana uko ari batatu batangarije urukiko ko batunguwe n’izo mpinduka ko kandi batazimenyeshejwe ngo banazimenyeshe ababunganira.

Babifashe n’inkamvu yatumye ababunganira bataboneka kuri uyu wa Kabiri, basaba ko iburanishwa ryasubikwa kuko bataburana batunganiwe.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwagaragaje ko rutishimiye imyitwarire y’abunganira abaregwa bitwaza ko batamenyeshejwe, kuko ari abanyamategeko bafite ubunararibonye mu kazi kandi bazi ayo mabwiriza y’Urukiko rw’Ikirenga.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko bwemeranya n’abaregwa ko bafite uburenganzira bwo kuburana bunganiwe, bunasaba urukiko ko uru rubanza kubera igihe kinini rumaze, rwashakirwa iminsi irenze umwe rwazaberaho ubutaha, rukaburwanwa mu mizi kugeza rurangiye.

Nyuma yo kumva impande zombie, urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku matariki ya 5,6,7 Mutarama 2016, aho bateganya ko ruzaburanishwa mu mizi muri iyo minsi itatu rukarangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka