Abamugariye ku rugamba barifuza ko inzego zose zabafasha kwigenga
Umuryango w’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga (RECOPDO), usaba abanyamuryango n’inzego zose guharanira kwigenga kw’abafite ubumuga.
Uyu muryango uvuga ko ahandi henshi mu mahanga abafite ubumuga babasha kwihitiramo no kwifasha muri byinshi bireba ubuzima bwa buri munsi, kubera uburyo buborohereza baba barashyiriweho n’imyumvire y’abandi baturage kuri bo ngo imaze gutera imbere.

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2015, abamugariye ku rugamba n’abandi bafite umuga batewe n’impamvu zitandukanye, bahuriye mu mahugurwa aho bagaragaje ko imyumvire ya benshi badafite ubumuga idaha uburenganzira bukwiriye abafite ubumuga.
Uwitwa Nyiringabo Theodomir ati “Mugenzi wanjye yarambwiye ati njyewe nshobora kubona ikiraka ahantu, ariko mu gihe abandi basiganirwa kugikora nkabura umuntu unsunika ngo njyeyo, ubwo nkaba ndagihombye, kandi atari uko cya kiraka ntagishoboye.”
Inka zo muri gahunda ya Gira inka nazo ngo zihabwa abatishoboye badafite ubumuga, nyamara ufite ubuga akaba atishoboye ntayihabwa, nyamara ngo afite umwana wayimuragirira; nk’uko mugenzi we yakomeje abisobanura.
Sabena Joseph wamugariye ku rugamba, we ati “Mu gihugu cyacu birasaba kumvisha inzego hafi ya zose ko umuntu ufite ubumuga afite uburenganzira nk’ubw’abandi mu kwihitiramo, gufata ibyemezo no gukora ibintu uko ashaka.”
Mu mudugudu wa Rugende, mu murenge wa Rusororo Sabena atuyemo we n’indi miryango 14 y’abamugariye ku rugamba, bageze ku kigero cyo hejuru mu bwigenge no kwihitiramo; kuko Leta yabubakiye amazu ikabagenera ibibafasha birimo n’amafaranga, ariko ngo benshi mu bafite ubumuga siko bimeze.
Inama n’amahugurwa bahuriramo ngo banzura ko bagomba gushaka uburyo ufite ubumuga atajya ahugira mu gusaba abantu ubufasha, ndetse no gukomeza kwikorera ubuvugizi mu nzego zitandukanye.
Habimana Louis uyobora umushinga ugamije kwigenga no kwikorera ubuvugizi muri RECOPDO, yavuze ko bakomeje gusaba inzego zitandukanye gufasha abafite ubumuga kwifasha n’ubwo bigaragara nk’ibihenze cyane.
Kuva muri 2005 kugeza mu mwaka ushize, RECOPDO ngo yamaze guhugurira abafite abumuga 2865 kwifasha, gukora imyuga bashoboye no kwikorera ubuvugizi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|