Nyamasheke: Njyanama ntiyanyuzwe no gusoza manda hakiri ubukene

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yatangaje ko isezeye itishimiye kuba Akarere kaza inyuma mu bagifite ubukene buri hejuru.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe nyuma y’inama ya Njyanama ibanziriza iya nyuma kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2015.

Abajyanama bishimiye ko bakemuye byinshi mu bibazo by'abaturage
Abajyanama bishimiye ko bakemuye byinshi mu bibazo by’abaturage

Akarere ka Nyamasheke kakaba karagaragajwe n’abashinzwe ibarurishamibare nk’akagifite abakene benshi mu Rwanda.

Dr Ndabamenye Telesphore, Perezida wa inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, yatangaje ko hari byinshi bagezeho mu bufatanye n’Akarere ka Nyamasheke, avuga ko bagiye gusoza manda yabo Akarere ka Nyamasheke kari mu myanya itari myiza mu bijyanye no kuvana abaturage mu bukene, akizera ko bari bafite icyerecyezo cyiza bityo ingamba basize zikaba zizazamura aka Karere.

Yagize ati “Twagerageje gukora byinshi byiza dutanga umurongo ukwiye ariko dusoje manda yacu Akarere kacu kari mu bukene bukiri hejuru, gusa twakemuye ibibazo byinshi kandi tuzakomeza imihigo ku buryo Akarere kazazamuka kakava aho kari ubu”.

Dr Ndabamenye yavuze ko hari umusingi basize nk’abajyanama b’Akarere aho bari basigaye bafite imyumvire yo gukemura ibibazo bahereye mu mizi bityo bikarangira burundu.

Yagize ati “Twari tumaze kumenya gukemura ibibazo nyuma yo gukora isuzuma ku buryo bwimbitse, gukemura ibibazo gutyo bituma ushobora kumenya uko ibyo wubatse bizaramba”.

Perezida wa njyanama Dr Ndabamenye (uri hagati) asanga gukorera hamwe nk'ikipe bizakomeza kubavana mu bukene
Perezida wa njyanama Dr Ndabamenye (uri hagati) asanga gukorera hamwe nk’ikipe bizakomeza kubavana mu bukene

Muri iyi nama hafashwe imyanzuro ku bibazo by’abaturage basaba Akarere kujya kishyura ku gihe ba rwiyemezamirimo, abakozi bakabonera amafaranga abajyana mu ngendo ku gihe, basaba ko abayobozi barushaho kwegera abaturage no gukorera hamwe bagamije guha serivisi nziza abaturage.

Abajyanama basabye ko ibibazo bikiri mu buhinzi mu kubona ishwagara byashakirwa umuti urambye abaturage bakabona umusaruro, ndetse n’ibibazo bikiri mu bijyanye n’ubutaka n’imisoro bigakemuka vuba.

Biteganyijwe ko inama njyanama izasoza imirimo yabo ku itariki ya 15 Mutarama 2016, abajyanama bazatorwa n’abaturage bakazatangira imirimo mu kwezi kwa Werurwe 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko noneho muzihangane mushyire abantu muri jyanama yakarere kacu bafite umumaro kndi binyangamugayo nawe se nkubu harimo nabatahavuka bagiyemo kuri tekinike
kubera inyungu zabo bwite

eugen yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka