Arasaba ubufasha kuko inzu igiye kumugwaho

Umukecuru Kambonwa Damarisi wo mu murenge wa Gashari, Akarere ka Karongi avuga ko ubuyobozi bukomeje kumutererana kandi inzu igiye kumugwaho.

Uyu mukecuru uvuga ko afite imyaka 80, abana n’umwuzukuru we n’abuzukuruza babiri mu nzu ishaje yasataguritse ndetse yahengamye ubona ishaka kugwa, akavuga ko iyo imvura iguye bamwe bitwikira amashashi, abandi bakitwikira ihema (Shiting), abandi nabo amakoma.

Kambonwa abana n'umuzukuru we n'abazukuruza 2 muri iyi nzu yamaze guhengama iranasatagurika
Kambonwa abana n’umuzukuru we n’abazukuruza 2 muri iyi nzu yamaze guhengama iranasatagurika

Kambonwa ati:” Inzu yanguyeho kandi ndashonje, nsa n’aho mba muri nyakatsi, kubona icyo kurya nkibona mu gihe umukobwa bwanjye wabonye ikiraka. Nifuza ko bampa icyo kurya n’aho kuba kandi ikibazo cyanjye nta muyobozi utakizi.”

Uwineza, umwuzukuru we babana muri iyi nzu wanahabyariye ati:”Ikibazo cy’inzu nta muyobozi utakizi, barabizi ko nta nzu tugira, uwari Meya yatwemereye inzu, ababikira bakibyumva muri 2013 batubumbira amatafari ariko abura uyubaka apfa ubusa.”

Uzabakiriho Melanie umuturanyi wa Kambonwa avuga ko yaba uyu Kambonwa, umwuzukuru we n’abuzukuruza be babayeho nabi bakaba batunzwe no gusabiriza, gusa akagaya uwitwa Uwineza ukomeje kubyara kandi nta bushobozi afite.

Ati:” Kambonwa abayeho nabi, uretse ko ubona n’uriya mwuzukuru we akomeje kubyara kandi nta kuntu ameze.”

Babumbiwe amatafari muri 2013 bagiye kubakirwa ariko n'ubu yamaze kwangirika
Babumbiwe amatafari muri 2013 bagiye kubakirwa ariko n’ubu yamaze kwangirika

Karasanyi Nicolas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari avuga ko inzu y’uyu muturage yakagombye kuba yaruzuye uretse ikibazo cy’ibiti cyari cyajemo.

Ati:”Inzu ye yakagombye kuba yaruzuye kuko amabati arahari, amatafari nayo arahari, ikibazo cyari ibiti by’igisenge nta gihe gishira bidakozwe.”

Kambonwa avuga ko ikibazo cye kimaze imyaka igera kuri 4 kizwi n’ubuyobozi, ndetse abayobozi batandukanye bakaba baragiye bagera iwe bakirebera uko abayeho ndetse bagasiga bamwijeje ubufasha, ariko na n’ubu ntawe uragira icyo amumarira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NI AKUMIRO KOKO!
Ngo amabati arahari,amatafari arahari. HABUZE IBITI! !! MBEGA IMPAMVU WEE!IKINYOMA KITARIMO N’UBWENGE KABISA. Amashyamba ari muri karongi habura ibiti? Vuga uti habuze ruswa! Ngo apangirwe umuganda!
Uriya mwuzukuru nawe ariko narekere aho kubyara abatagira aho baba kabisa!

humura yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka