Police iraburira abaturage kudashakira indonke mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Police y’igihugu irasaba abaturage bo mu antara y’Iburasirazuba kwirinda ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko butabahira, mu gihe ikomeje kuhafatira abagaragara mu bucuruzi bwabyo.

Police y’igihugu ivuga ibi kuko usanga mu gihe cy’iminsi mikuru ibyaha nk’ibi byiyongera, aho usanga abantu baba bashaka amafaranga y’iminsi mikuru ku kibi n’ikiza.

Umuvugizi wa police y’igihugu mu ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, asaba abo bumva ko bazashakira amafaranga mu buryo butemewe kubireka kuko police y’igihugu iri maso ko uwabigerageza bitamuhira yafatwa agahanwa.

Bamwe bahitamo gukoreshwa imodoka ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge, gusa ngo iyo bafashwe ibihano biba byinshi.
Bamwe bahitamo gukoreshwa imodoka ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, gusa ngo iyo bafashwe ibihano biba byinshi.

Agira ati “Ubu muri iyi minsi mikuru abantu baba bahagurutse bashaka amafaranga ku kibi n’ikiza,bayashakira mu biyobyabwenge nahandi.Turaburira ushaka kubijyamo ko police turi maso kandi n’abaturage bari maso ko nidufatanya tuzabafata bagahanwa.”

Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge busa n’ubufata intera kuko basigaye banakodesha imodoka bakabitwaramo nijoro, nk’uko byagaragaye mu karere ka Ngoma tariki 2 Ukuboza 2015, aho imodoka y’ivatiri yafatanwe urumogi imifuka itanu abari bayirimo bakiruka.

Umuvugizi wa police yemeje ko atari mu karere ka Ngoma byabaye gusa, ahubwo ko no mu karere ka Kayonza byari biherutse kuhaba bafatwa bakava mu modoka bakiruka.

Abari gufatirwa mu byaha nk’ibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bavuga ko n’ubwo babigiyemo bibwira ko bagiye kubona amafaranga menshi bazarya mu minsi mikuru, byarangiye bibonye iyo minsi mikuru bayiririye muri gereza ndetse banahomba ibyo bashoye.

Nshimyumuremyi Claude wafashwe tariki 23 Ukuboza 2015 mu karere ka Ngoma afite ibiro 30 by’urumogi avuga ko yari yarurangye ibihumbi 75, nyuma yo gufatwa yabwiye itangazamakuru ko yicuza.

Ati “Numvaga ko ngiye kubona amafaranga menshi kuko bambwiraga ko byari kwikuba hafi kabili ku kiranguzo naruguriyeho, none birangiye mfashwe mfunzwe ya yandi ndayahombye, abana banjye n’umugore basigaye bonyine, sinzanabona uko mbahingira, mbese ni ibihombo gusa.”

Abafatanwa ibiyobyabwenge nk’urumogi, bose bemeza ko rudahingwa mu Rwanda ahubwo barurangura mu bihugu by’abaturanyi ba Tanzania n’u Burundi.

Ibiyobyabwenge bikunda gufatirwa mu ntara y’Iburasirazuba ni urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka