Umuhanzi wo muri Jamaica, Konshens, yageze mu Rwanda

Umuhanzi w’umunya-Jamaica Garfield Spence uzwi cyane nka Konshens yageze mu Rwanda muri iri joro aje gutaramira Abanyarwanda k’ubunani.

Uyu munya-Jamaica ukunzwe cyane yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukuboza 2015 ahagana mu ma saa yine z’ijoro.

Konshens yageze mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa gatatu.
Konshens yageze mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa gatatu.

Kuri uyu wa 31 Ukuboz 2015 arataramira Abanyarwanda mu gitaramo gisoza umwaka kizwi nka “Vibe Party” kirabera muri Century Park aho kwinjira biba ari 10,000FRW.

Ku wa 1 Mutarama 2016 azataramira muri Stade Amahoro i Remera mu gitaramo kizwi nka East African Party aho kwinjira bizaba ari 3000FRW mu myanya isanzwe na 10,000FRW mu myanya y’icyubahiro.

Muri East African Party azaba ari kumwe n’abahanzi b’abanyarwanda barimo Allioni, King James n’abandi.

Konshens yaruhukiye muri Grand Legacy Hotel iri imbere ya Alpha Palace ari naho aba ari mu gihe ari mu Rwanda.

Yaje gutaramira Abanyarwanda mu birori bisoza umwaka.
Yaje gutaramira Abanyarwanda mu birori bisoza umwaka.

Konshens yavukiye Kingston ho muri Jamaica ku itariki 11 Mutarama 1985. Ni umuhanzi mu njyana ya Dancehall n Soca Music.

Akora umwuga wo kuririmba, gutunganya indirimbo (Producer), kuvanga imiziki (Dj) n’ubundi bushabitsi (Businessman). Amaze imyaka 10 mu muziki kuko yawutangiye muri 2005.

Zimwe mu ndirimbo z’umuhanzi Konshens zakunzwe cyane harimo iyitwa "Winner", "Rasta Impostor", "This Means Money", "Good Girl Gone Bad", "Gal Dem A Talk", "Realest Song", "Represent", "Do Sumn" , "Forward", "Gal a bubble" n’izindi.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka