Nyanza: Umukecuru w’imyaka 73 yagwiriwe n’inzu ahita apfa

Umukecuru witwa Mukankusi Cecile yitabye Imana agwiriwe n’inzu tariki 28 Ukuboza 2015 mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iyi mpanuka yabereye mu Marere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Butansinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Gasore Clement yabwiye Kigali Today ko umukecuru Mukankusi yagwiriwe n’inzu ubwo yari agiye gushakaho urukwi rwo gucana.

Yagize “Inzu yamuguye hejuru yari amaze iminsi yarayimutsemo kubera ko yari ishaje. Mu gihe yayikuragaho urukwi ni bwo igice cyayo cyamwituye hejuru aravunika bamugeza kwa muganga ariko byabaye iby’ubusa kuko kubera intege nke yari yamaze gushiramo umwuka”.

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2015, umurambo w’uwo mukecuru woherejwe mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo usuzumwe mbere yo kumushyingura.

Gasore yakomeje avuga ko mu gihe habayeho urupfu nk’urwo hagomba gukorwa isuzuma kugira ngo hemezwe amakuru nyayo y’icyateye urupfu kikemezwa n’abaganga mbere y’uko umurambo w’uwo muntu ushyingurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega umucyecuru umbabaje gs Omaha imwakire mubayo
:

ingabire rehema yanditse ku itariki ya: 2-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka