Gakenke: Abarema Isoko barishimira umuhanda barimo gukorerwa

Abarema isoko rya Gakenke riherereye mu murenge wa Gakenke akarere ka Gakenke, barishimira ko barimo gukorerwa umuhanda kuko batazongera kunyerera.

Umuhanda uhuza isoko rya Gakenke n’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Rubavu, warangiritse ku buryo mu gihe cy’imvura bitorohera abarema isoko kugira icyo barikuramo ngo bakigeze ku muhanda.

Uretse umuhanda ukoreshwa n'abarema isoko rya Gakenke urimo gukorwa harimo gukorwa n'undi werekeza ku karere.
Uretse umuhanda ukoreshwa n’abarema isoko rya Gakenke urimo gukorwa harimo gukorwa n’undi werekeza ku karere.

Abakunze kurema iri soko basanga ubunyerere bw’aho bugiye kuba amateka igihe imirimo yo gukora umuhanda izaba irangiye, ku buryo abaterwaga igihombo no kwitura hasi ibyo bikoreye bikameneka bitazongera kubaho.

Hakizimana Felix urema iri soko aturutse mu murenge wa Karambo, avuga ko mu gihe cy’imvura bakunda guhura n’imbogamizi zo kugenda banyerera bakikubita hasi, agasanga kuwukora haricyo bizabafasha.

Agira ti “Imvura yabaga yaguye bahanyura bakagenda bitura hasi bitewe nibyo bahashe bakagenda babinyanyagiza mu muhanda, naho abaza kubigura baturutse i Kigali, imodoka zahazamukaga nabwo zinyerera kubera umuhanda udakoze neza.

Mu gihe imvura yaguye ntibishoboka ko hari imodoka yahazamuka kubera ubunyerere ku buryo bisaba ko bapakirira kuri kaburimbo.
Mu gihe imvura yaguye ntibishoboka ko hari imodoka yahazamuka kubera ubunyerere ku buryo bisaba ko bapakirira kuri kaburimbo.

Ariko kuba bashizemo garaviye ushobora kuba mwiza imodoka ntizongere kunyerera, n’abantu ntibongere kujya bitura hasi.”

Ninziza Jean Bosco ucururiza mu Gakenke aturutse mu murenge wa Kivuruga, ati “Nk’ubu imodoka zajyaga gupakira ruguru iriya ariko imvura yagwa ntizizamuke ngo zijye ruguru iriya zigahagarara kuri kaburimbo.

Icyo bizadufasha nuko nk’umuntu wajyaga ruguru iriya akaza arimo kunyerera urumva ko atazongera kunyerera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke, Bisengimana Janvier, avuga ko impamvu yatumye bahitamo gukora uyu muhanda ari uko ukoreshwa n’inzego zitandukanye z’ubucuruzi kandi ukaba wari warangiritse.

Ati “Wasangaga mubyukuri imodoka zitabasha kuzamuka neza, rimwe na rimwe hakanyerera ugasanga harimo n’ibinogo bikabangamira abantu kandi bagomba kubaho neza bagakorera n’ahantu heza, cyane cyane ko ari n’umuhanda winjiza amafaranga menshi.”

Biteganyijwe ko uyu umuhanda uzarangira utwaye miliyoni 67Frw. Harimo gukorwa n’undi werekeza ku karere n’indi mihanda igera kuri ine ihuza utugari izakorwa ku bufatanye bw’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muzatubarize nibyumuhanda wa kibuye-gisenyi aho bigeze kuko narumvise ngo bari kuwubaka banaturutse muri rusizi

kalisi yanditse ku itariki ya: 29-12-2015  →  Musubize

Ibyo bitaka basukamo ni bibi cyane ubirebeye hafi ubona ari igifonyi ntikimaramo 2 bihita bivamo. Bari kuyisondeka cyane

yvette yanditse ku itariki ya: 29-12-2015  →  Musubize

nibyiza cyane pe, ntimuzibagirwe nogukora umuhanda MATABA_GAKENKE murawuzi uko umeze, mutibagiwe n’amashanyarazi mu murenge wa MATABA doreko umwaka wihiritse muyatubeshe.

hategekimana ephraim yanditse ku itariki ya: 29-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka