Barasabanye banishimira ko batoye "Yego" 100% muri Referendumu

Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2015, Umurenge wa Mukamira wakoze ibirori wizihiza ko abaturage bawo batoye 100% ivugururwa ry’itegekonshinga binyuze muri Referendumu.

Bamwe baturage bavuga ko kuba baratoye“Yego”100% babishingira ku iterambere bamaze kugeraho rishingiye ku buyobozi bwiza bwa Perezida Kagame bikabatera kumva ko yaguma kubayobora no mu yindi manda.

Ubusabane bwaranzwe no gusangira kw'abayobozi n'abaturage
Ubusabane bwaranzwe no gusangira kw’abayobozi n’abaturage

Nzagezehe Silas umuturage wo mu mudugudu wa Kivugiza wanabereyemo ibi birori, ngo yashimishijwe no kumva Abanyarwanda bashyigikiye ko itegekonshinga rivugururwa binyuze muri Referendumu.

Yagize ati“Cyane cyane njye biranshimisha n’abaturage batoye“Yego”. Byarabashimishije kubera ko bavuguruye itegekonshinga.”

Karehe Bienfait umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukamira yashimiye abaturage uko bitwaye mu matora
Karehe Bienfait umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira yashimiye abaturage uko bitwaye mu matora

Kuba ryaravuguruwe Perezida Kagame akaba abasha kongera kwiyamamaza ngo agume kuyobora, kikaba ari kimwe mu byanejeje Silas.

Kuri we ngo abaturage bo mu mudugudu ayobora, abakene bagiye bahabwa inka muri gahunda ya Girinka, akaba ntacyo yanganya Perezida wazitanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira Karehe Bienfait avuga ko bakoze ibirori bishimira ko abaturage bo muri uwo murenge bose batoye “Yego”.

Abaturage bishimiye ubusabane
Abaturage bishimiye ubusabane

Agira ati “Abaturage ba Mukamira batoye neza batora “Yego” 100% kandi bari bambaye neza babukereye. Icyo gikorwa rero twumvise tugomba kukishimira kuko batoye ibikorwa kandi ibikorwa by’ingenzi baharanira kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif akaba yashimye abaturage bo muri Mukamira n’ubuyobozi ku ruhare badahwema kugira mu iterambere ry’Akarere n’igihugu. Bakaba baranakomeje kubishyigikira batora “Yego” 100%, bikaba bisobanuye ko bashaka gukomeza gusegasira iterambere.

Umuturage Silas yashimishijwe n'uko bitoreye “Yego” 100%
Umuturage Silas yashimishijwe n’uko bitoreye “Yego” 100%

Itora ry’ivugurura ry’itegekonshinga rikaba ryarabaye ku wa 17 Ukuboza ku Banyarwanda baba hanze no ku wa 18 ku baba imbere mu Rwanda.

Itora rikaba ryararangiye hatangajwe ko kurivugurura byatowe n’Abanyarwanda kuri zirenga 98,3% nk’uko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda ku wa 21 Ukuboza 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka