Ngoma: Yakubise se umubyara umugeri ahita apfa
Hakizimana Vicent w’imyaka 25 wo mu Kagari ka Gituza mu Murenge wa Rukumbeli mu Karere ka Ngoma arashinjwa gukubita se umubyara umugeri mu gatuza agahita yitaba Imana.
Ubu bwicanyi bwabaye saa tanu z’ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2015, nyuma y’aho Nyakwigendera Nshogoza Callixte w’imyaka 55 se wa Hakizimana,atashye yasinze bigakurura amakimbirane yatumye barwana.
Abaturanyi ndetse na nyina wa Hakizimana, bavuga ko nta makimbirane adasanzwe uyu muhungu ubusanzwe yagiranaga na se.
Nyuma yo gukubita ise agapfa, Hakizimana yahise atoroka ariko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano,aza gufatirwa i Kabuga mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 28 Ukuboza 2015 ubwo yatorokaga ajya Kigali, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Kabuga.
Abaturanyi babo kandi, bavuga ko bumvise intonganya ndetse n’imirwano bahagera bagasanga Nshogoza amaze gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumbeli, Ndayambaje Emmanuel, asaba abaturage kwirinda ubusinzi no kurenza urugero muri iyi minsi mikuru kuko bishobora gukurura umutekano muke ndetse n’impfu zitunguranye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|