Abijuru wakubitiwe muri Uganda arembeye ku Kamonyi (Video)

Undi Munyarwanda uvuga ko yari umunyeshuri muri Uganda, arembeye mu bitaro by’Akarere ka Kamonyi nyuma yo gukubitirwa i Kampala ku cyumweru gishize.

Abijuru wakubitiwe muri Uganda arembeye mu bitaro bya Kamonyi
Abijuru wakubitiwe muri Uganda arembeye mu bitaro bya Kamonyi

Abijuru Ernest w’imyaka 27, avuga ko yagiye muri Uganda muri 2016 gushaka ishuri. Amaze kuribona ngo yahise ashaka n’amafaranga agura moto atwaraho abagenzi kugira ngo imufashe kwibeshaho.

Ntabwo we yigeze afungwa nk’uko bagenzi be baza bavuga, kandi n’ubwo yakomeje kwiga ngo amagambo yumvanaga abaturage baho ni nk’aho yari yaramubereye imbuzi ko azagirirwa nabi.

Ati "Nari narababwiye(abanya-Uganda) amazina yanjye, ariko ntabwo bashakaga kuyamenya ahubwo bari baranyise Kagame, napfaga kuryitaba".

Ati "Ku cyumweru gishize(tariki 15/9/2019) ndibuka ko nari ntwaye umuntu kuri moto mu masaa tatu z’ijoro, ariko naje kwisanga mu bitaro bikuru bya Old Kampala bukeye bwaho".

Umubyeyi wa Abijuru, Mukamusine Deborah, aravuga ko ari umupfakazi w'umukene ku buryo ngo yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro
Umubyeyi wa Abijuru, Mukamusine Deborah, aravuga ko ari umupfakazi w’umukene ku buryo ngo yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro

Moto ye n’amafaranga angana na miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda yari afite (asaga gato ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda), ngo ntabwo azi uwabijyanye abiheruka ubwo.

Abijuru aho aryamye mu bitaro by’Akarere ka Kamonyi afite ibisebe mu mutwe, mu maso no ku maguru. Abasha kubyuka ari uko umuntu amweguye.

Avuga ko atazi abantu bamukubise ndetse ko n’abaganga bamwakiriye mu bitaro by’i Kampala na bo ngo bavugaga ko batazi uwamuzanye.

Abahungu b’Abarundi yari asanzwe aziranye na bo, ngo ni bo bamwishyuriye itike yo kuza mu Rwanda ingana n’amashilingi ya Uganda ibihumbi 170.

Ati "Naje muri bisi(bus) ngeze i Kigali mpita ntega moto inzana iwacu ku Kamonyi".

Umubyeyi wa Abijuru, Mukamusine Deborah twasanze amurwaje, avuga ko umuhungu we yamuhamagaraga kuri telefone akamubwira ko afite impungenge z’ubuzima bwe.

Ati"Bamukubise yari arimo gutegura kugaruka, nari namuhamagaye ngo aze, kuko yarambwiraga ati ’hano ntabwo banyita Abijuru banyita andi mazina."

Mukamusine avuga ko umuhungu we yamugezeho ku wa kabiri mu gitondo, ubu aho amurwarije mu bitaro bya Kamonyi ngo ntashoboye kumuvuza.

Avuga ko ari umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi nta bwishingizi yigeze afatira Abijuru bitewe n’imyaka myinshi yari amaze muri Uganda.

Abijuru araburira abashaka kujya muri Uganda kubihagarika kuko ngo nta mutekano Abanyarwanda bahafite.

Reba uburyo Abijuru asobanura ibyamubayeho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka