Prof Niyomugabo Cyprien yinjiye muri Sena

Prof Niyomugabo Cyprien yatorewe guhagararira Amashuri makuru na Kaminuza bya Leta muri Sena, mu matora y’abasenateri yabaye ku wa 17 Nzeri 2019 hirya no hino mu gihugu.

Prof Niyomugabo ni we watorewe guhagararira amashuri makuru na za Kaminuza bya Leta muri Sena
Prof Niyomugabo ni we watorewe guhagararira amashuri makuru na za Kaminuza bya Leta muri Sena

Prof Niyomugabo yatsinze mugenzi we bari bahanganye Prof Kayumba Pierre Claver ku majwi 66,6% kuri 34.3%.

Aba bakandida-senateri babiri ni bo bahataniraga umwanya umwe uteganyirijwe Umusenateri uhagarariye amashuri makuru na Kaminuza bya Leta, bakaba batowe n’abashakashatsi n’abarimu muri Kaminuza babarirwa mu 1800 batoreye kuri Site 14 mu gihugu.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora yagaragaje ko Abasenateri batorwa mu byiciro bitandukanye ariko bakaba bafite inshingano zo guhagararira Abanyarwanda bose.

Icyakora ku barezi, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda agaragaza ko hari umwihariko.

Agira ati, “Ntabwo ibyiciro byose by’abaturage byabona Umusenateri ariko nko ku barimu baba bafite ubunararibonye bwinshi mu kazi bakora kandi bafite ubuhanga mu gukurikirana ibisabwa ngo uburezi bugende neza, bazana rero agashya muri Sena ku buryo uburezi bukwiye gutera imbere”.

Bamwe mu batoye bagaragaza ko biteze ko Abasenateri bazabahagararira neza, bakabakorera ubuvugizi mu gukora ubushakashatsi ku barezi n’abanyeshuri.

Babatezeho kandi kuvuganira abarimu mu kubahiriza uburenganzira bwabo, no kuvumbura mu byiciro bitandukanye by’amasomo.

Mu gihe komisiyo y’igihugu y’Amatora yari yatangaje ko amatora yabaye ku wa 16 Nzeri 2019 yitabiriwe hejuru ya 95%, ku matora yabaye kuri uyu wa 17 Nzeri ho byagaragaye ko hari amasite yagize ubwitabire bukeya, nko kuri Site ya KIE ahari hategerejwe Inteko itora ingana n’abantu 317, hatoye gusa 172, naho kuri site ya KIST hatoye 231 kuri 342 bari bategererejwe.

Senateri Niyomugabo ugiye guhagararira amashuri makuru na Kaminuza bya Leta yari asanzwe ari umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi RALC.

Abaye umusenateri wa 13 utowe muri 26 bategerejwe mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena muri manda y’imyaka itanu iri kwiyamamarizwa.

Kuri uyu 18 Nzeri 2019 nibwo haza kumenyekana Umusenateri uzahagararira Amashuri makuru na za Kaminuza zigenga, ahari guhatana abakandida batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka