Rwanda Mountain Gorilla Rally igiye gukinwa iminsi itatu

Mu ntangiriro z’Ukwakira mu Rwanda harakinwa isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla 2019, rikazakinirwa mu turere dutatu mu gihe cy’iminsi itatu

Ku nshuro ya 19 abakunzi b’umukino w’isiganwa ry’amamodoka, baraza kuba bihera ijisho Rwanda Mountain Gorilla Rally, isiganwa rizanyura mu turere twa Gasabo, Bugesera na Rwamagana.

Ni isiganwa rizatangira ku wa Gatanu tariki ya 04/10, rikazasozwa tariki 06/10/2019, rikazitabirwa n’amamodoka azaturuka mu Rwanda, i Burundi ndetse na Uganda hatagize igihinduka.

Abakunzi b'uyu mukino bagiye kongera kubona aho izi modoka zitumura ivumbi
Abakunzi b’uyu mukino bagiye kongera kubona aho izi modoka zitumura ivumbi

Aganira n’itangazamakuru, Gakwaya Eric uyoboye imigendekere myiza ya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019, yatangaje ko kugeza ubu imyiteguro igeze kure kandi imeze neza, anizeza abanyarwanda kuzabona isiganwa rinogeye ijisho.

Yagize ati "Ni isiganwa ryo ku rwego rwa Afurika, aho hazaba hakinwa agace ka nyuma ka Shampiyona ya Afurika, hakazakina imodoka zizava mu Rwanda, i Burundi na Uganda"

Amwe mu mazina azwi cyane muri Afurika nka Bryan Manville ashobora kutagaragara

Yakomeje agira ati "Uyu mwaka amakipe amwe yamaze kuyitsindira, ku buryo amasiganwa abiri asigaye nk’iryo mu Rwanda na Tanzania abakinnyi bari mu myanya ya mbere muri Afurika ntibazitabira kuko amanota bakusanyije arahagije"

"Abakunzi ba Rally bitegure kureba isiganwa riryoshye rizaba ririmo guhangana nk’abakinnyi nka Giancarlo ndetse na Rudy Canthanede, hakabamo Super Stage izaba ku sa Gatanu nimugoroba kuri Stade Amahoro guhera Saa Cyenda z’umugoroba kandi ikunzwe na benshi"

Nyuma y’isiganwa rizaba ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu bazazindukira i Bugesera babe ariho bakorera isiganwa umunsi wose, bakazanyura mu mihanda ya Nyamizi, Gaharwa, Gako ndetse na Gasenyi.

Ku Cyumweru ari nabwo bazasoza irushanwa, abasiganwa bazava i Kigali bajye i Burasirazuba mu mihanda ya Gahengeri, Ntunga ndetse na Musha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka