Nkusi Juvenal na Uwamurera Salama batorewe kujya muri Sena y’u Rwanda

Imitwe ya Politiki yemewe ikorera mu Rwanda yemeje ko Uwamurera Salama na Nkusi Juvenal bayihagararira mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena.

Uwamurera salama
Uwamurera salama

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ihuriro ry’imitwe ya politiki rivuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nzeri 2019 inama idasanzwe y’inama rusange y’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yateranye iyobowe n’umuvugizi w’ihuriro, Depite Mukabunani Christine.

Iyo nama yateranye igamije gushyiraho abakandida b’Abasenateri bashyirwaho n’ihuriro ry’imitwe ya politiki.

Iyo nama rusange ni yo yafatiwemo umwanzuro wo gushyiraho abakandida b’Abasenateri babiri batangwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa sena.

Abakandida babiri bashyizweho n’ihuriro ni Uwamurera Salama watanzwe n’umutwe wa politiki PDI na Nkusi Juvenal watanzwe na PSD.

Nkusi Juvenal
Nkusi Juvenal

Nkusi Juvenal yahoze ayobora komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta (PAC). Azwiho kuba atarihanganiraga abakoreshaga nabi umutungo wa Leta.

Muri 2018, nyuma y’imyaka 24 yari amaze mu nteko ishinga amategeko, Nkusi Juvenal ntiyagaragaye ku rutonde rw’abazavamo Abadepite bagombaga guhagararira PSD mu nteko ishinga amategeko.
Ishyaka rye ryasobanuye ko yanze kongera kwiyamamaza ku bushake bwe, kugira ngo ahe umwanya abakiri bato na bo ngo bashobore kuba Abadepite.

Nkusi na Uwamurera nibemezwa n’urukiko rw’ikirenga, bazasimbura Senateri Mukankusi Perrine na Senateri Harerimana Fatou barimo gusoza manda yabo, na bo bakaba barinjiye muri Sena batanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki.

Iryo huriro riba ryemerewe abasenateri bane, ariko rikabanza gutanga babiri, abandi babiri bakazatangwa nyuma y’umwaka. Abazatangwa nyuma y’umwaka bazasimbura Jeanne d’ Arc Mukakalisa na Charles Uyisenga bagifite umwaka umwe muri Sena kugira ngo babe barangije manda yabo y’imyaka umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka