Kuba abana bavuga indimi z’amahanga si bwo buhanga- Minisitiri Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, ahamya ko abumva ko abana babo ari abahanga kubera kuvuga indimi z’amahanga bakiri bato bibeshya.

Yabivuze kuwa 18 Kanama 2019, ubwo yari mu gikorwa cyo gushishikariza abana bato kugira umuco wo gusoma, kikaba ari kimwe mu bikorwa byateganyijwe muri uku kwezi kwahariwe gusoma no kwandika.

Minisitiri Munyakazi yavuze ko bibabaje kumva ko umwana wo mu mashuri y’incuke ataha mu rugo ntavuge ikinyarwanda kandi ari rwo rurimi rw’ibanze.

Agira ati “Birababaje uyu munsi kubona hari ababyeyi usanga bumva ko kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda mu rugo nta gaciro bifite. Ku mwana muto wiga mu mashuri y’incuke cyangwa mu mashuri abanza, kuza mu rugo avuga indimi z’amahanga ari byo bigaragaza ko azaba umuhanga, ibyo ni ukwibeshya. Iriya ni imyaka baba bagomba kwigishwamo no kwiga ururimi rwabo”.

Ati “Baba bari muri ya myaka ubwonko bwabo bufata vuba, bityo ibyo biga bakabifata byihuse ari uko babyize mu rurimi gakondo, bikanaborohera kuzamenya za ndimi z’amahanga nibakura. Kuba dufite ururimi rumwe twumvikanaho twese nk’Abanyarwanda ni ishema ryacu, ntitwagombye kwemera ko rugenda rukendera”.

Yakomeje avuga ko buri Munyarwanda yagombye guharanira guhesha agaciro ururimi rwe ndetse akanarwigisha abanyamahanga nk’uko Abanyarwaba bahora bifuza kumenya indimi z’amahanga.

Muri icyo gikorwa hasuwe amashuri atandukanye yo mu karere ka Gisagara, aho abayobozi banyuranye birebeye urwego abana bo mu mashuri y’incuke bagezeho bamenya gusoma no kwandika ikinyarwanda.

Umwe mu babyeyi bari bitabiriye icyo gokorwa, Mukamurenzi Donata, yavuze ko yumvaga umwana uzi ubwenge ari uvuga indimi z’amahanga.

Ati “Nkanjye iyo numva abana bavuga icyongereza, mba numva ari ibintu bikomeye cyane bamenye bigatuma nishyiramo ko ari bo bazi ubwenge. Icyakora no kumenya neza ikinyarwanda mbona ari byiza kuko bituma umwana atibagirwa iby’iwabo”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire mu bana bato, Dr. Anita Asiimwe, yavuze ko kugira ngo umwana akure neza ndetse azabe umuhanga ari uko ubwonko bwe bukangurwa hakiri kare.

Ati “Gukangura ubwonko bw’umwana hakiri kare ni ingenzi. Ibyo turimo byo gusoma no kwandika ku bana b’amashuri abanza n’ay’incuke, buriya bigira agaciro iyo ubwonko bw’umwana bwakanguwe akiri muto, ndavuga akiri mu nda ya nyina, ni ukuvuga kumuririmbira ukorakora inda, iyo yavutse umubyeyi akamwonsa amureba anamusekera”.

Icyo gikorwa cyitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo umuryango utera inkunga mu burezi (VSO), ufite umushinga wa ‘Itegure gusoma’ ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), iri shami rikaba ririmo kubaka ibyumba by’amashuri y’incuke, aho ngo hamaze kubakwa ibyumba 78 hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Indimi sizo zerekana ubwenge.Ariko akenshi muli Interview iyo ubashije kuvuga ururimi neza,uratsinda.Hari igihe uba uri umuhanga ariko utazi indimi bigatuma utsindwa.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya ivugwa henshi muli bible,isi yose izavuga ururimi rumwe,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza izabakura mu isi.Nkuko Ibyahishuwe 11 umurongo wa 15 havuga,ubutegetsi bw’isi buzahabwa Yesu ayigire paradizo.It is a matter of time.

hitimana yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka