Nyagatare:Urusenda rumwinjiriza arenga miliyoni buri mezi atatu

Uwizeyimana Charles, umuhinzi w’urusenda mu cyanya cya Kagitumba avuga ko yinjiza miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri mu mezi atatu kubera urusenda.

Uwizeyimana yikorera akazi ko kwanika urusenda rwe
Uwizeyimana yikorera akazi ko kwanika urusenda rwe

Uwizeyimana Charles yatangiye guhinga urusenda mu mwaka wa 2017 akorana na kompanyi ya Abahinde yitwa AQUE.

Iyi kompanyi ngo imugurira umusaruro we ku idolari rimwe (1$ Dollar) ku kilo cy’urusenda rwumye.

Aruhinga ku buso bwa hegitari imwe y’ubutaka agasaruraho toni 3 ku gihembwe cy’ihinga.

Gusa ngo iyo yakoresheje neza ifumbire akabona n’imvura nziza ashobora kubona toni 5 kuri hegitari.

Ati “Natangiriye kuri hegitari n’ubu niyo nkiriho, iyo urusenda rweze nkuramo toni 3 zihwanye na miliyoni 3. Nakoresheje neza abakozi nibura sinabura miliyoni n’ibihumbi 200 ku musaruro, urebye agafaranga karimo.”

Uwizeyimana avuga ko we na begenzi be uko ari 23, ngo batabasha guhaza isoko bafite kuko batarabasha kubona toni 1000 basabwa kuri buri musaruro uretse kwifashisha abahinzi banini.

Avuga ko aramutse abonye ubushobozi yahinga ubutaka bugari akongera ishoramari.

Agira ati “Twumva nk’izo za BDF ariko hari igihe usanga hakirimo imbogamizi nkatwe b’ingaragu batarashaka usanga dufite ikibazo cyo kutagira ingwate nibura ngo imishinga yacu yishingirwe.”

Baguma Dominique, umukozi w’akarere ka Nyagatare uyobora ishami rishinzwe ubucuruzi n’iterambere ry’umurimo avuga ko nta muntu w’urubyiruko ukwiye kubura igishoro kubera ingwate, kuko BDF yishingira imishinga yabo ku kigero cya 75%.

Asaba urubyiruko rufite imishinga kugana akarere bakabahuza n’iki kigega kikishingira imishinga yabo.

Ati “Urubyiruko rudafite ingwate kandi rukeneye inguzanyo muri Banki, iyo afite umushinga cyangwa igitekerezo araza tukamufasha tukamuhuza na BDF ikishingira umushinga we ku kigero cya 75% we akishakaho 25%.”

Uwizeyimana Charles asaba urubyiruko bagenzi be kwihangira imirimo aho gutegereza guhabwa akazi kuko nta w’ukira akorera abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nanjye nshaka guhinga urusenda mumpuze nuwo uruhinga ndetse nuwo ukorana nabahinde telephone yanjye ni 0785608396

Alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

Murakoze kuduha Amakuru
Nkorera company yabahinde yohereza urusenda hanze
Mwadufasha mukaduha phone number ya Charles tukavugana

Elias yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Murakoze.
Ndasaba uwanditse witwa Elias nawe kuduha nrs ze kuko abahinga urusenda ni benshi bibaza aho bazakura isoko, twabahuza nawe njyewe ni 0788635998

jeda yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Murakoze ! Ndashaka nange gutangira uhuhinzi bwurusenda ! Mwaduha amkru yisoko mwe mukorera iyo company yabahinde murakoze ! Contact ni
0788606349

Evergiste yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

murakoze kuduha amakuru acyenewe
muzempe telephone number ya charles tuganire kujyanye ni yo business
Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 25-01-2020  →  Musubize

murakoze kuduha amakuru acyenewe
muzempe telephone number ya charles tuganire kujyanye ni yo business
Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 25-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka